00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Macron yatangaje ko u Bufaransa buzatabara Ukraine niterwa n’u Burusiya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 January 2022 saa 09:43
Yasuwe :

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko Igihugu cye n’u Budage byiteguye gukomeza ibiganiro n’u Burusiya ariko niburamuka bushoje intambara muri Ukraine, buzabyishyura ku giciro kiremereye.

Ni bimwe mu byo yavuze kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye ikiganiro yagiranye na Chancelier w’u Budage, Olaf Scholz i Berlin.

Macron yavuze ko ibihugu by’u Burayi n’abafatanyabikorwa babyo bifatanyije gukurikirana ikibazo cya Ukraine harimo guhosha umwuka mubi ariko ko biniteguye kurwanya u Burusiya mu gihe bwaba bubaye gashozantambara.

Yagize ati “Niharamuka habayeho igitero, hazabaho guhora kandi u Burusiya bizabugora.”

Nk’uko tubikesha France24, Macron yavuze ko ibiganiro biherutse guhuza u Burusiya na Amerika ari ‘ikintu cyiza’ ariko kugeza ubu bitaragaragaza umusaruro usobanutse.

Perezida w’u Bufaransa yavuze ko ateganya kuzagirana ibiganiro na mugenzi we Vladimir Putin, ku wa Gatanu.

Ati “Tuzaganira harebwa uko ubukana bw’amakimbirane bwagabanywa kandi ndashaka kuvuga uburyo u Bufaransa n’u Budage bifatanyije mu gukurikirana iki kibazo. Turi kwitegura guhuza ibikorwa no gutabara mu gihe habaho ubushotoranyi.”

Chancelier w’u Budage, Scholz na we yongeyeho ko bizeye ko u Burusiya buzagira intambwe ifatika butera mu kugabanya ubukana bw’amakimbirane kandi ko ibihugu bibona kimwe ko intambara izagira ingaruka ziremereye. Yongeyeho ko Moscow izahura n’akaga niramuka ivogereye imbibi za Ukraine.

Aya magambo ya Scholz ayavuze nyuma y’aho u Budage bwagiye bugaragaza impu zombi ku kibazo cya Ukraine ndetse bukanga kugurisha intwaro kuri iki gihugu.

Umuyobozi w’Ingabo z’u Budage zirwanira mu mazi, Kay-Achim Schoenbach, yari aherutse kuvuga ko Putin akwiye icyubahiro kandi ko kugerageza kwisubiza Intara ya Crimea yometswe ku Burusiya mu 2014 ari ibintu bidashoboka.

Ibyo byashyize mu rujijo Abanya-Ukraine bamwe bibaza niba u Budage buri mu bihugu byakwitabazwa mu gihe cy’intamabra.

Ambasaderi wa Ukraine i Berlin yamaganye ‘ubwirasi’ bw’u Budage mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dmytro Kuleba yavuze ko ibikorwa by’u Budage byashishikarizaga Putin kugaba igitero.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron hamwe na Chancelier w’u Budage, Olaf Scholz baaganiriye n'itangazamakuru ku kibazo cya Ukraine n'u Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .