00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Macron yashyize iherezo ku bikorwa by’Ingabo z’u Bufaransa muri Sahel

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Ugushyingo 2022 saa 07:08
Yasuwe :

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje iherezo ry’ibikorwa by’igabo z’u Bufaransa mu kurwanya iterabwoba mu gace ka Sahel, binyuze mu butumwa bwari buzwi nka Operation Barkhane.

Ni ubutumwa bwari bumaze imyaka isaga icumi muri Afurika y’iburengerazuba. Perezuda Macron yahise avuga ko imikorere mishya izatangazwa mu mezi atandatu ari imbere.

Perezida Macron kuri uyu wa Gatatu yavuze ko iki icyemezo "ari ingaruka z’ibyo twanyuzemo mu mezi make ashize".

Yakomeje ati "Nafashe icyemezo, mu mikoranire n’abafatayabikorwa bacu, gutangaza ku mugaragaro uyu munsi iherezo rya Operation Barkhane."

Yari mu nama kuri politiki ya gisirikare, mu mujyi wa Toulon .

Operation Barkhane yasaga n’iyahagaritse ibikorwa guhera muri Gashyantare, ubwo u Bufaransa bwatangazaga ko bugiye kvana ingabo zabwo muri Mali.

Ingabo za nyuma zavuye mu mujyi wa Gao muri Mali ku wa 15 Kanama.

Ibiro bya Perezida w’u Bufarasa, Palais de l’Élysée, byatangaje ko ashaka gushyiraho uburyo bushya buzagenga ibikorwa bya gisirikare by’u Bufaransa muri Afurika.

Operation Barkhane yatangiye mu 2013, igizwe n’abasirikare bagera 5,500 , boherejwe bafite ubutumwa bwo gukoma imbere ibikorwa by’iterabwoba by’imitwe igendera ku mahame akaze yitirirwa indini ya Islam.

Zakoranaga kandi n’ibihugu bya Niger, Chad, Burkina Faso na Mauritania.

Icyakora, bahuye n’akazi gakomeye kubera imitwe ya Al Qaeda na Islamic State yakajije ibitero, byanaguyemo abasirikare 58 b’u Bufaransa.

Izi ngabo zaje kwamaganwa n’abaturage bo mu burengerazuba bwa Afurika bazishinja kudatanga umusaruro, ndetse ubuyobozi bwa Mali bushinja u Bufaransa kwivanga mu miyoborere y’iki gihugu, ahubwo butangira kubaka imikoranire n’umutwe wa Wagner wo mu Burusiya.

Nubwo abasirikare b’u Bufaransa bavuye muri Mali, hari abagera ku 3,000 bakiri mu bihugu bya Niger, Chad na Burkina Faso, bagomba gukorana n’ingabo z’ibyo bihugu.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yatangaje iherezo ry’ibikorwa by’Ingabo z’u Bufaransa muri Sahel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .