00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Macron yashinje Abanyafurika uburyarya, Ingabo z’u Burundi muri RDC mu ibanga: Amakuru muri Afurika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 July 2022 saa 12:34
Yasuwe :

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yanenze yivuye inyuma imyitwarire y’abayobozi ba Afurika ku ntambara yo muri Ukraine ubwo yaganiraga n’itangazamakuru i Yaoundé muri Cameroun.

Macron yagarutse ku Banyafurika banze kugaragaza ko amakimbirane y’u Burusiya na Ukraine ari intambara, abyita uburyarya.

Yabihereye ku kuba bimwe mu bihugu bya Afurika byarifashe bikanga gutora umwanzuro w’Umuryango w’Abibumbye wo kwamagana u Burusiya bwashoje intambara kuri Ukraine.

Muri Cameroun, Macron yavuze ko igisubizo kirambye ku kibazo cy’abavuga Icyongereza ari ukubegera no kugirana na bo ibiganiro.

We na mugenzi we wa Cameroun, Paul Biya bagiranye ibiganiro ku bibazo by’umutekano mu Majyaruguru ya Cameroun bitizwa umurindi n’abarwanyi ba Boko Haram n’amakimbirane hagati y’ingabo n’utundi dutsiko imbere mu gihugu.

Perezida Macron yatangiye uruzinduko mu bihugu bitatu bya Afurika ku wa 25 Nyakanga. Ibibazo by’ibiribwa, iby’iterabwoba n’umubano hagati y’u Bufaransa na Afurika ni byo bikubiye mu biganiro agomba kugirana n’abayobozi ba Afurika.

Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron, yavuze ko Abanyafurika ari indyarya

Raporo nshya yagaragaje ibimenyetso by’uko u Burundi bwohereje Ingabo muri RDC

Urwego rushinzwe iby’Uburenganzira bwa Muntu mu Burundi rwatangaje ko guverinoma irimo kohereza ingabo na bamwe mu rubyiruko rwo mu Ishyaka riri ku Butegetsi (Imbonerakure) mu butumwa bwo guhangana n’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw’u Burundi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri raporo uru rwego Burundi Human Rights Initiative (BHRI) rwasohoye kuri uyu wa Gatatu, rwavuze uburyo abasirikare n’imbonerakure amagana boherejwe muri RDC uhereye mu Ukuboza 2021, kurwanya inyeshyamba za RED Tabara.

Iyo raporo ivuga ko iyo misiyo Ingabo z’u Burundi zitayifatanyije n’iza RDC ahubwo ziyunze n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera muri iki gihugu.

Uru rwego ngo rwaganiriye n’abasirikare, abasivile bo mu Burundi na RDC barimo abo mu ishyaka riri ku butegetsi n’abatavuga rumwe na bwo, Imbonerakure n’abo mu miryango yazo.

Bamwe mu Imbonerakure ngo bafite ibibazo byo gushyira mu bikorwa inshingano bahawe mu gihugu cy’amahanga mu gihe boherejwe batiteguye ndetse nta n’imyitozo ya gisirikare babanje guhabwa.

Bahawe amafaranga ari hagati y’ibihumbi 50 na 200 by’Amarundi kandi bihanagirizwa kudatanga amakuru ku byerekeye inshingano zabo za gisirikare.

Nk’uko iyo raporo ikomeza ibivuga, abasirikare bategetswe kwambuka umupaka binjira muri RDC bambaye nk’abasivile kugira ngo umuryango mpuzamahanga utabasha gutahura ko ari abasirikare b’u Burundi.

BHRI ivuga ko amakuru yakusanyijwe yerekana ko Perezida Ndayishimiye ashaka kongera ibikorwa bya gisirikare byo guhashya abarwanya umugambi we wo kugarura ubwiyunge n’isura nziza mu maso y’amahanga.

Leta ntiyemera ko yohereje Ingabo muri RDC nk’uko inkuru ya Aljazeera ibivuga ahubwo ikomeza kubikora mu ibanga rikomeye. Amakuru avuga ko abasirikare bagera kuri 40 banze kujya muri RDC biciwe mu Cibitoke hagati ya Mutarama na Gashyantare ariko BHRI ntiyabashije kugenzura ayo makuru.

Andi makuru avuga ko uyoboye ubwo butumwa bw’Ingabo z’u Burundi muri RDC yitwa Joseph Mathias Niyonzima bahimba Kazungu.

Uyu Niyonzima abarizwa mu rwego rushinzwe iperereza mu Burundi ndetse yashyiriweho ibihano n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika uhereye mu 2015 ku bw’uruhare yagize mu bikorwa by’ubwicanyi, iyicarubozo n’ihonyora ry’uburenganzira bwa muntu mu Burundi.

Raporo nshya yagaragaje ko Ingabo z'u Burundi zoherejwe muri RDC mu ibanga aho zifite misiyo yo guhashya Inyeshyamba za Red Tabara

Umuryango w’Abibumbye wahakanye ibyo kwica abigaragambya

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko nta kimenyetso cyerekana ko ingabo zawo zishinzwe kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zarashe abasivile bari mu myigaragambyo mu minsi itatu ishize.

Abantu bagera kuri 19 ni bo bamaze kumenyekana ko baguye muri iyo myigaragambyo yibasiye ibirindiro by’ingabo z’Umuryanngo w’Abibumbye (Monusco). Barimo batatu bo muri izi ngabo.

Imyigaragambyo yadutse mu Burasirazuba bwa RDC ku wa Mbere aho abayitabiriye bashinjaga Monusco kunanirwa kurwanya imitwe yitwaje intwaro yajujubije abaturage, basaba ko izi ngabo zihambira zikava mu gihugu.

Umuyobozi wungirije w’Intumwa idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kassim Diagne, yatangaje ko hari itsinda ry’abakora iperereza ryamaze koherezwa ngo rifatanye n’abategetsi b’iki gihugu mu gukora isesengura ku msasu yishe abasivile mu Mijyi ya Goma na Butembo.

Kassim yavuze ko basanze icyo Monusco yakoze ari ukugerageza guhosha imyigaragambyo aho abayitabiriye biraye mu birindiro byayo bagatwika imodoka, ibiro ndetse bagasahura ibiribwa.

Akanama k’Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe Amahoro kamaganye iyo myigaragambyo ndetse gasaba Guverinoma ya Congo gukora iperereza ryimbitse no kugeza abayigizemo uruhare mu butabera.

Umuryango w'Abibumbye wahakanye ko MONUSCO itigeze irasa abasivile mu myigaragambyo

Amatora muri Kenya: Ruto yitabiriye ikiganirompaka wenyine

Mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki Abanyakenya bakinjira mu matora, ibiganirompaka ku bakandida bahatanira umwanya wa Perezida byaratangiye.

Visi Perezida wa Kenya, William Ruto, yagaragaye kuri televiziyo wenyine kubera ko Raila Odinga wahoze ari Minisitiri w’Intebe yanze kwitabira.

Ruto yagaragaje ko mu bibazo bikwiye kwitabwaho muri Kenya harimo icy’ubushomeri mu rubyiruko aho kugeza ubu abagera ku bihumbi bitanu badafite icyo bakora.

Imibare ye iri hejuru y’iyo leta yemera kuko Ikigo cy’Ibarurishamibare kigaragaza ko abari mu kigero cy’imyaka 15 na 64 bagera kuri miliyoni 2,5 ari bo badakora.

Ibarura rya 2019 muri Kenya ryari ryerekanye ko miliyoni 1,6 bari hagati y’imyaka 18 na 34 ari bo badafite akazi.

Ruto yanagarutse ku kibazo cy’izamuka ry’ikiguzi cyo kubaho muri Kenya, amadeni ya Leta aho agera kuri 80% afatwa imbere mu gihugu, avuga ko ibigo by’imbere mu gihugu birimo kuhazaharira.

Kubona inguzanyo ku bantu ku giti cyabo ni ikibazo gikomeye muri Kenya aho yavuze ko hakwiye gushakwa uburyo byakoroshywa imbere mu gihugu.

Ruto yanagaragaje ko imisoro ku bikomoka kuri peteroli ikwiye gusubirwamo kuko yagize uruhare mu izamuka ry’ibiciro.

Nigeria: Perezida w’Inteko yasabye imbabazi ku mafoto ya Kaminuza ya Havard

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko muri Nigeria, Olufemi Hakeem Gbajabiamila, yasabye imbabazi ku butumwa yanyujije kuri Twitter burimo amafoto amugaragaza ari muri Kaminuza ya Havard mu gihe kaminuza zo mu gihugu cye zafunze imiryango kubera imyigaragambyo y’abarimu.

Kuva muri Gashyantare uyu mwaka, Kaminuza zo muri Nigeria ntizikora biturutse ku kuba abarimu bashinja guverinoma kutubahiriza amasezerano bagiranye ashingiye ku byo bemerewe n’amavugurura mu gushyigikira kaminuza za leta.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru, Femi Gbajabiamila, Perezida w’Inteko ya Nigeria, Umutwe w’Abadepite, yashyize amafoto kuri Twitter we ubwe ari muri Kaminuza ya Havard muri Amerika aho yakurikiranaga amasomo ku bijyanye n’imiyoborere.

Yavugaga ko yasubiye ku ishuri kandi ko nta kigero cy’imyaka cyatuma umuntu atongera ubumenyi bwe.

Amafoto yakuruye uburakari mu banyeshuri biga muri kaminuza mu gihugu bituma Femi Gbajabiamila asaba imbabazi bucyeye bwaho ariko amafoto ayarekera kuri Twitter.

Yavuze ko ayo mafoto adakwiye ugereranyije n’ibihe abaturage barimo imbere mu gihugu by’umwihariko ababyeyi n’abanyeshuri bahuye n’ingaruka zigikomeje z’ifungwa rya za kaminuza za leta.

Ati “Ndasaba imbabazi kuri buriya butumwa kandi ndibwira ko muzabyumva ko butari ubushake bwanjye bwo kubakomeretsa.”

Femi Gbajabiamila, Perezida w’Inteko ya Nigeria, Umutwe w’Abadepite, yasabye imbabazi nyuma y'ubutumwa yanyujije kuri Twitter yigaragaza ko ari ku ntebe y'ishuri nyamara mu gihugu cye Kaminuza zarafunze imiryango

2021: Umuntu umwe yapfaga yishwe n’indwara ifitanye isano na SIDA buri munota

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya Sida, ryagaragaje ko buri munota umuntu umwe yicwaga n’indwara ifitanye isano na Virusi itera Sida mu 2021.

Raporo y’uyu muryango kandi ivuga ko nibura umwangavu umwe cyangwa umugore ukiri muto yanduraga virusi ya Sida buri minota ibiri mu 2021.

Iyo raporo nshya yashyizwe ahagaragara mu nama yabereye muri Canada.

Ku Isi hose abagore n’abakobwa bahagarariye 49% by’abanduye mu 2021 ariko muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara bagera kuri 63%.

Nibura abagera kuri miliyoni 1,5 ni bo banduye mu mwaka ushize nk’uko iyo raporo ibigaragaza kandi ngo ubwandu bwariyongereye.

Ku Isi hose abantu bafite ubwandu bwa Sida bagera kuri miliyoni 38,4 aho Uburasirazuba n’Uburengerazuba bwa Afurika ari byo bice bifite umutwaro uremereye kuko bifite abarenga kimwe cya kabiri cy’abanduye, ni ukuvuga miliyoni 20,6.

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku kurwanya Sida ryemeje ko buri munota umwe umuntu umwe yicwaga n'indwara ifitanye isano na Sida mu 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .