00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Macky Sall yashimye Idrissa Gueye wanze gushyigikira ubutinganyi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 May 2022 saa 10:58
Yasuwe :

Perezida wa Sénégal, Macky Sall, yagaragaje ko ashyigikiye icyemezo cya Idrissa Gana Gueye ukinira Paris Saint Germain (PSG) yo mu Bufaransa wanze kwinjira mu kibuga yambaye umwenda uriho nimero iri mu mabara y’umukororombya, akoreshwa cyane n’ababana n’abo bahuje ibitsina.

Mu mpera z’icyumweru gishize, abakinnyi bo mu Bufaransa bagiye mu kibuga bambaye imipira iriho nimero ziri mu mabara agaragaza ko bashyigikiye abaryamana bahuje ibitsina n’abafite imikorere y’umubiri itandukanye n’igitsina cyabo (LGBTQ+: Lesbian, Gay, Bisexual, Transgender, and Queer or Questioning).

France 24 yanditse ko Perezida Macky Sall yavuze ko ashyigikiye umukinnyi umwanzuro wafashwe na Idrissa Gana Gueye.

Cyatangaje ko Umutoza wa PSG, Mauricio Pochettino, yavuze ko uyu mukinnyi atagaragaye mu kibuga ku mpamvu ze bwite.

Umwanzuro wa Gana Gueye usanzwe usengera mu Idini rya Islam wanenzwe na bamwe ariko nyir’ubwite ntacyo yabivuzeho.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, Macky Sall yanditse agira ati “Imyemerere y’abantu ikwiye kubahwa.’’

Valerie Pecresse uri mu bakandida baheruka kwiyamamariza kuyobora u Bufaransa mu matora yabaye mu kwezi gushize, yasabiye Gana Gueye guhanwa.

Ubutumwa yashyize kuri Twitter ye bugira buti “Igikorwa cya Idrissa Gana Gueye cyo kwanga kwifatanya n’abarwanya ivangura rikorerwa abaryamana n’abo bahuje ibitsina akwiye kugihanirwa.’’

Abaturage benshi bo muri Sénégal bagendera ku mahame y’idini ndetse n’abakundana n’abo bahuje ibitsina bahatirwa guhisha iyo miterere y’imibiri yabo.

Ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina ntibyemewe muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika. Ubifatiwemo ahanishwa igihano kigera ku myaka itanu n’ihazabu ishobora kugera ku 2,500$, akabakaba miliyoni 2,5 Frw.

Perezida wa Sénégal, Macky Sall, yashyigikiye icyemezo cya Idrissa Gana Gueye ukinira Paris Saint Germain wanze gukina yambaye umwenda uriho nimero iri mu mabara y’umukororombya, akoreshwa nk'ikirango cy'abatinganyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .