00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Macky Sall yasabiye Zimbabwe gukurirwaho ibihano

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 September 2022 saa 02:32
Yasuwe :

Perezida wa Sénégal, Macky Sall akaba n’Umuyobozi w’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika yasabiye Zimbabwe gukurirwaho ibihano yafatiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ibihugu by’i Burayi.

Ibi Perezida Macky Sall yabigarutseho ku wa Kabiri tariki 20 Nzeri 2022 mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iteraniye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubwo Zimbabwe yari iyobowe na Robert Mugabe yagiye ishyirirwaho n’amahanga ibihano bitandukanye byiganjemo iby’ubukungu nyuma yo gushinja ubuyobozi bw’uyu mugabo guhonyora uburenganzira bwa muntu n’amatora adaciye mu mucyo.

Kugeza ubu Amerika n’u Burayi bivuga ko bidashobora gukuraho ibi bihano kuko ngo nta ntambwe yatewe muri icyo gihugu ku mavugurura muri demokarasi no ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Ibi ngo byiyongereyeho kuba uyu munsi hari inzitizi ku bwisanzure bw’itangazamakuru muri Zimbabwe.

Perezida Sall yavuze ko ibi bihugu bikwiriye guca inkoni izamba bigakuriraho Zimbabwe ibihano yafatiwe kuko bikomeje kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage.

Ingingo yo gusabira imbabazi Zimbabwe yaherukaga kugarukwaho na Perezida Paul Kagame muri Kamena 2020.

Perezida Kagame yavuze ko ibyo bihano bikwiriye kuvanwaho. Ati “Ibihano bigikomeje ku banyamuryango bacu babiri, Sudani na Zimbabwe bikwiriye kuvanwaho mu kubifasha kugira ubushobozi bwo gufasha abaturage kubona ubuvuzi.”

Perezida Macky Sall yasabiye Zimbabwe gukurirwaho ibihano by'ubukungu yafatiwe n'amahanga kuko biri kugira ingaruka ku baturage b'iki gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .