00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kenyatta yashyizeho iminsi ine yo kunamira Umwamikazi Elizabeth II

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 September 2022 saa 09:14
Yasuwe :

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yashyizeho iminsi ine y’icyunamo mu kwifatanya n’umuryango w’ibwami n’Abongereza muri rusange mu kunamira Umwamikazi Elizabeth II watanze ku wa Kane.

Kenyatta yavuze ko icyunamo gitangira ku wa Gatanu tariki 9 Nzeri kugeza ku wa Mbere nijoro, aho amabendera yose agomba kururutswa kugeza hagati.

Ati “Mu guha icyubahiro ubuzima n’ibihe by’umwamikazi ndetse no ku ruhande rw’igihugu n’abaturage bacyo bazahoza ku mutima umwamikazi Elizabeth II, njyewe Uhuru Kenyatta, ntegetse ko habaho icyunamo ku rwego rw’igihugu gihera uyu munsi kugeza ku wa Mbere izuba rirenze”.

Kenyatta afata umwamikazi Elizabeth nk’inshuti ya hafi ya Kenya ndetse n’umusingi w’umuryango wa Commonwealth.

Umwamikazi Elizabeth II wayoboye igihe kinini ubwami bw’u Bwongereza, yatanze ku myaka 96, umuhungu we mukuru Charles w’imyaka 73 akaba ari we wahise amusimbura nk’umwami ahabwa izina rya Charles III.

Uhuru Kenyatta yahamije ko Umwamikazi Elizabeth yari inshuti ikomeye ya Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .