Mu ntangiro z’uku kwezi ni bwo u Rwanda na RDC byatangiye imishyikirano yo gushaka umuti ku mwuka mubi umaze iminsi, aho icyo gihugu gishinja u Rwanda gushyigikira Umutwe wa M23, mu gihe rwo rugishinja ubushotoranyi no gukorana n’Umutwe wa FDLR.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Nyakanga 2022, Perezida Kenyatta yakiriye intumwa ya Perezida Lourenço, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Téte António.
Nk’uko Ibiro bya Perezida wa Kenya yabitangaje, Kenyatta yavuze ko Perezida Lourenço, yagaragaje ubushobozi n’umuhate, nyuma yo gushyirwaho n’Ubumwe bwa Afurika (AU) nk’umuhuza mu kibazo cy’u Rwanda na RDC.
Muri icyo kiganiro, Ambasaderi António yamenyesheje Kenyatta intambwe zimaze guterwa mu biganiro biyobowe na Perezida wa Angola.
Perezidansi ya Kenya yatangaje ko "intumwa yihariye ya Angola yagaragaje ko ibihugu byombi byemeranyije ku itsinda ryigenga ryo kugenzura ko buri ruhande rwubahiriza ibyateganyijwe muri gahunda yo gukemura mu mahoro ubwumvikane buke buhari."
Perezida Kenyatta yashimye iyo ntambwe, avuga ko u Rwanda na RDC bikwiye gukomera ku biganiro bigamije gukemura amakimbirane.
Yakomeje ati "Iyi ni intambwe nziza. Turizera ko turimo kugana mu cyerekezo cyiza. Dukeneye gukomeza kugendera hamwe, tugahana amakuru ku ntambwe tugenda dutera."
Yavuze ko ibiganiro bya Nairobi bogamije gushaka amahoro mu Burasirazuba bwa Congo ubu irimo gukurikiranwa n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Ibyo biganiro bya Nairobi bigamije gushakira umuti ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro, binyuze mu nzira y’ibiganiro.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!