Kenyatta yabitangaje kuri uyu wa Gatatu ubwo hashyirwaga umukono ku masezerano azwi nka BBI, agena uburyo buboneye bw’imiyoborere y’igihugu mu kwirinda imvururu zakunze gukurikira amatora.
Muri Werurwe umwaka ushize nibwo Uhuru Kenyatta yavuye kuri Twitter. Ati “Navuye kuri Twitter kubera ibitutsi byinshi. Icyiza ni uko naganira n’umugore wanjye, nkasinzira, nyuma nkakora akazi."
Yavuze ko yasanze Twitter itwara umwanya w’abantu. Ati “Urara udasinziye nyuma yo kureba kuri Twitter. Ukomeza guhamagara ubaza ibijyanye n’ibitutsi.”
Ubwo Kenyatta yavaga kuri Twitter, ni we wari Umukuru w’Igihugu wo muri Afurika ukurikirwa cyane kuko konti ye ya @UKenyatta yari ifite abantu barenga miliyoni 3.62. Yahise ava no kuri Facebook.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu icyo gihe byatangaje ko ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika buzajya butangazwa binyuze ku mbuga z’Ibiro bye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!