00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yageze i Dakar mu nama yiga ku bikorwaremezo

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 1 Gashyantare 2023 saa 10:36
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yageze i Dakar muri Sénégal, aho yitabiriye Inama yiga ku ishoramari mu bijyanye n’ibikorwaremezo ku Mugabane wa Afurika.

Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Sénégal avuga ko Perezida Kagame yageze muri iki gihugu kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Gashyantare mu 2023.

Ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege cyitiriwe Léopold S. Senghor, Perezida Paul Kagame yakiriwe na mugenzi we, Perezida Macky Sall.

Iyi nama Perezida Kagame yitabiriye yiga ku ishoramari mu bijyanye n’ibikorwaremezo muri Afurika biteganyijwe ko izatangira ku wa Kane tariki 2 Gashyantare. Izabera ahazwi nka ‘centre international de conférences Abdou Diouf (CICAD)’ muri Sénégal.

Iyi nama izaba ibaye ku nshuro ya kabiri igamije kurebera hamwe uko harushaho kongerwa imbaraga muri gahunda zo kubona amafaranga akoreshwa mu guteza ibikorwaremezo muri Afurika.

Ku kibuga cy’indege, Perezida Paul Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Sénégal, Macky Sall
Perezida Kagame yageze i Dakar kuri uyu wa Gatatu
Perezida Kagame na Perezida Sall baririmba indirimbo zubahiriza ibihugu byombi
Perezida Kagame na Macky Sall bagiranye ibiganiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .