Izo mpinja zose zari zimaze kuvuka. Perezida Macky Sall yihanganishije imiryango yazo, ababyeyi bari bakiva ku gise none bakaba babuze urubyaro rwabo.
Ibitaro bahiriyemo byitwa Mame Abdou Aziz Sy Dabakh hospital.
Minisitiri w’Ubuzima muri Sénégal, Abdoulaye Diouf Sarr, yatangaje ko urupfu rw’izo mpinja rwatewe n’umuriro w’amashanyarazi. Yavuze ko ibyabaye bibabaje kandi bishenguye umutima w’Abanya-Sénégal.
Impinja eshatu ni zo zarokotse iyo nkongi.
Perezida Kagame yanditse kuri Twitter ye ko yihanganishije mugenzi we Macky Sall hamwe na Sénégal ku bw’urwo rupfu rw’inzirakarengane.
Dear President @Macky_Sall our deep condolences to you and Senegal for the tragic loss of these very young lives! Bless.
— Paul Kagame (@PaulKagame) May 26, 2022
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!