00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Félix Tshisekedi yegeze i Goma kureba ibyangijwe n’iruka rya Nyiragongo

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 13 Kamena 2021 saa 08:08
Yasuwe :
0 0

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yageze mu Mujyi wa Goma mu Burasirazuba bw’igihugu kureba ibyangijwe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo mu minsi ishize.

Tshisekedi yageze i Goma aherekejwe n’umugore we Dénise Nyakeru kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Kamena mu masaha y’umugoroba mu rwego rwo gusura no gutanga ihumure ku baturage bahuye n’ingaruka z’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo kuwa 22 Gicurasi.

Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma, yakiriwe n’abayobozi benshi b’amashyaka ya politiki ndetse n’abakozi bo muri perezidansi.

Biteganijwe ko azasura ibyangijwe n’amahindure mu bice byegereye ikirunga na Goma, ashobora kandi kujya i Sake no mu yindi mijyi aho abimuwe bahungiye.

Muri uru ruzinduko kandi Félix Tshisekedi azanakurikirana ibirebana n’umutekano aho biteganijwe ko azerekeza i Beni hagati mu cyumweru, agace kibasiriwe n’ibitero by’abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa ADF byiyongereye mu byumweru bishize.

Iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryahitanye abantu 32, risenya inzu zirenga 3500.

Muri rusange, abantu bagera ku bihumbi 400.000 bavanywe mu byabo n’iryo ruka .

Byitezwe ko Tshisekedi azasura uduce twashegeshwe n'iruka rya Nyiragongo
Perezida Tshisekedi yageze i Goma ari kumwe n'umugore we Nyakeru
Akigera i Goma yakiriwe n'abayobozi batandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .