Iki cyemezo Perezida Erdogan yagitangaje ubwo yari mu biganiro yagiranye n’urubyiruko rwo mu gace ka Bursa mu mpera z’icyumweru gishize.
Ati “Aya ntabwo ari amatora abaye mbere y’igihe ahubwo yigijwe imbere.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko aya matora aho kuba tariki 18 Kamena nk’uko byari biteganyijwe, azaba ku wa 14 Gicurasi mu 2023.
Perezida Erdogan yavuze ko hakozwe izi mpinduka mu rwego rwo kugira ngo amatora atazabangamira gahunda y’amashuri muri Türkiye.
Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira tariki 10 Werurwe mu 2023. Ku ruhande rw’abatuvga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Erdogan ntibaremeza umukandida ugomba guhatana n’uyu mugabo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!