Ni impinduka akoze nyuma y’amasaha 48 arahiriye kuyobora Mozambique, asimbuye Filipe Jacinto Nyusi, wayoboye iki gihugu kuva muri Mutarama 2015.
Minisiteri y’Ubukungu n’Imari, Minisiteri y’Ubwikorezi n’Itumanaho, Minisiteri y’Umuco n’Ubukererarugendo, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Iterambere ry’Icyaro, Minisiteri ya Siyansi, Ikoranabuhanga n’uburezi bw’amashuri makuru n’izindi zitandukanye zakuweho.
Perezida Chapo yashyizeho Minisiteri y’Imari, Minisiteri y’Ubukungu, Minisiteri y’Ubuhinzi, Minisiteri y’Ibidukikije n’ubworozi bw’amafi, Minisiteri y’Ubwikorezi n’Ibikoresho, Minisiteri y’Uburezi n’Umuco, Minisiteri y’Igenamigambi n’Iterambere na Minisiteri y’Urubyiruko na Siporo.
Minisiteri y’Ingabo, Minisiteri y’Umutekano w’Imbere, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane na Minisiteri y’Ubuzima zo zagumyeho.
Perezida Chapo yarahiye nyuma y’iminsi myinshi Abanya-Mozambique batishimiye ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye tariki ya 9 Ukwakira 2024. Abenshi muri bo ni abari bashyigikiye umukandida Venancio Mondlane.
No ku munsi Chapo yarahiriyeho, Mondlane yatangaje ko Umukuru w’Igihugu mushya wagize amajwi 65,15% atatsinze amatora. Yongeye guhamagarira abaturage kwigaragambya, bakamagana ubutegetsi.
Intambwe ikurikiyeho nyuma y’impinduka muri za Minisiteri ni ugushyiraho Minisitiri w’Intebe, na we uzatoranya abaminisitiri, abifashijwemo n’Umukuru w’Igihugu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!