00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Chapo wa Mozambique yagabanyije za Minisiteri

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 17 January 2025 saa 03:58
Yasuwe :

Perezida mushya wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo, yagabanyije umubare wa za Minisiteri muri guverinoma y’iki gihugu, zigera kuri 20 zivuye kuri 24.

Ni impinduka akoze nyuma y’amasaha 48 arahiriye kuyobora Mozambique, asimbuye Filipe Jacinto Nyusi, wayoboye iki gihugu kuva muri Mutarama 2015.

Minisiteri y’Ubukungu n’Imari, Minisiteri y’Ubwikorezi n’Itumanaho, Minisiteri y’Umuco n’Ubukererarugendo, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Iterambere ry’Icyaro, Minisiteri ya Siyansi, Ikoranabuhanga n’uburezi bw’amashuri makuru n’izindi zitandukanye zakuweho.

Perezida Chapo yashyizeho Minisiteri y’Imari, Minisiteri y’Ubukungu, Minisiteri y’Ubuhinzi, Minisiteri y’Ibidukikije n’ubworozi bw’amafi, Minisiteri y’Ubwikorezi n’Ibikoresho, Minisiteri y’Uburezi n’Umuco, Minisiteri y’Igenamigambi n’Iterambere na Minisiteri y’Urubyiruko na Siporo.

Minisiteri y’Ingabo, Minisiteri y’Umutekano w’Imbere, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane na Minisiteri y’Ubuzima zo zagumyeho.

Perezida Chapo yarahiye nyuma y’iminsi myinshi Abanya-Mozambique batishimiye ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye tariki ya 9 Ukwakira 2024. Abenshi muri bo ni abari bashyigikiye umukandida Venancio Mondlane.

No ku munsi Chapo yarahiriyeho, Mondlane yatangaje ko Umukuru w’Igihugu mushya wagize amajwi 65,15% atatsinze amatora. Yongeye guhamagarira abaturage kwigaragambya, bakamagana ubutegetsi.

Intambwe ikurikiyeho nyuma y’impinduka muri za Minisiteri ni ugushyiraho Minisitiri w’Intebe, na we uzatoranya abaminisitiri, abifashijwemo n’Umukuru w’Igihugu.

Perezida Daniel Chapo yagabanyije za Minisiteri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .