Papa Francis yasabye Misiri, Ethiopia na Sudani kumvikana ku rugomero ruri kubakwa kuri Nil

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 16 Kanama 2020 saa 12:00
Yasuwe :
0 0

Papa Francis kuri uyu wa Gatandatu yasabye ibihugu birimo Sudan, Ethiopia na Misiri kumvikana ku bijyanye n’urugomero rw’amashanyarazi rutavugwaho rumwe ruri kubakwa ku ruzi rwa Nil.

Hashize iminsi Ethiopia yubaka urugomero runini rwiswe Grand Renaissance Dam. Urwo rugomero ruri kubakwa ku ruzi rwa Nil, uruzi rufatiye runini abaturage b’ibyo bihugu byose. Urugomero ruri kubakwa mu birometero 15 uvuye ku mupaka ugabanya Ethiopia na Sudan.

Ibihugu birimo Misiri na Sudan byamaganye urwo rugomero kuko bikeka ko ruzagabanya amazi y’uruzi rwa Nil, bikagira ingaruka ku baturage babyo.

Mu isengesho ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Kanama ubwo Kiliziya Gatolika yizihizaga umunsi w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya, Papa Francis yasabye ibihugu bihuriye ku ruzi rwa Nil gukoresha inzira y’ubwumvikane.

Yagize ati “Ndasaba impande zose gukomeza inzira y’ibiganiro kugira ngo ruriya ruzi rukomeze kuba isoko y’ubuzima, bwo buhuza aho gutandukanya, rukuze ubushuti, uburumbuke n’ubuvandimwe aho kuba urwango n’amacakubiri.”

Uruzi rwa Nil niyo soko y’ubuzima ku batuye Misiri. Icyo gihugu giherutse gutangaza ko kizivana mu biganiro bigamije gushakira hamwe umuti. Sudan yo ifite impungenge ku mutekano w’urwo rugomero ruri kubakwa hafi y’umupaka wayo.

Uru rugomero ruri kubakwa kuri Nil rwazanye umwuka mubi hagati y'ibihugu birimo Misiri, Sudan na Ethiopia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .