Papa w’imyaka 85 yagize ati “Imana izi uko mbabajwe no kuba narasubitse urugendo rwari rutegerejwe igihe kirekire kandi rwifuzwaga cyane. Reka dukomeze tugire icyizere ko tuzabasha guhura vuba bishoboka”.
Yakomeje avuga ko ibibazo by’umutekano biri mu Burasirazuba bwa RDC, ihohoterwa n’urugomo bitizwa umurindi no kuba abantu batabyitayeho cyangwa babyumva mu buryo butandukanye.
Ati “Bavandimwe bo muri RDC na Sudan y’Epfo, amagambo yonyine ntashobora kubagezaho uburyo nifatanyije namwe n’urukundo mbafitiye. Ndabasengera ku bw’akababaro mumazemo igihe, mu gihe ntegereje guhura na mwe, ndasaba ngo amahoro y’Imana abe mu mitima yanyu".
Uruzinduko rwa Papa Francis rwasubitswe kuwa 10 Kamena nyuma y’uko abaganga bamutegetse kubanza gukira neza. Mu birori akenera kugendera mu igare ry’abafite ubumuga.
Uretse ingendo yari afite muri Afurika zasubitswe, hari n’urugendo yari afite muri Lebanon mu kwezi gushize rwasubitswe ariko urwo mu mpera z’uku kwezi afite muri Canada ntabwo rurakurwa ku rutonde.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!