OMS yasabye ko hafatwa ingamba zitarimo gufunga umupaka w’u Rwanda na RDC kubera Ebola

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Nyakanga 2019 saa 07:35
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, ryagaragaje ko hakwiye ingamba zikomeye zikumira ko Ebola yambuka umupaka ikinjira mu Rwanda, zitarimo gufunga umupaka kuko byazana izindi ngaruka zihariye.

Mu cyumweru gishize nibwo Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemeje ko mu mujyi wa Goma habonetse umuntu wa mbere ufite ibimenyetso bya Ebola, ndetse aza kwitaba Imana.

Nyuma y’abantu benshi bakomeje gupfa muri RDC kubera Ebola, hari n’abandi batatu baheruka gupfa muri Uganda. Amakuru anavuga ko umwe mu bagore baheruka gupfa yinjiye muri Uganda no mu Rwanda, ariko muri iki gihugu nta ndwara ya Ebola irahagaragara.

Kuri uyu wa Gatatu i Geneve mu Busuwisi habereye inama yahuje akanama kashyiriweho gukurikirana Ebola muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kaganiraga ku mabwiriza mpuzamahanga mu kurwanya iyi ndwara.

Nk’uko inyandikomvugo y’iyo nama ibigaragaza, “abantu 15 000 bambuka umupaka bava i Goma binjira mu Rwanda buri munsi, cyane ko Goma ari ahantu hagirana ibikorwa byinshi by’ubucuruzi n’u Rwanda. Gufunga uyu mupaka byagira ingaruka zikomeye ku baturage ba Goma bigatuma bashakira igisubizo mu bundi buryo.”

Aba bayobozi basabye ko hakomeza uburyo bwo kwigisha abaturage ibijyanye n’iki cyorezo no kugira uruhare mu myitwarire mbonezabuzima.

Ibyo ariko ngo ntibikuraho ko kuba Ebola yageze muri Goma ari ikibazo gikomeye, kubera ko ari umujyi utuwe n’abantu benshi kandi ukaba umurwa w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ndetse urimo n’ikibuga mpuzamahanga cy’indege.

OMS ivuga ko nta gihugu gikwiye gufunga umupaka cyangwa ngo gikumire ingendo n’ubucuruzi, kuko bishobora gutuma abantu banyura mu nzira zitemewe, ugasanga bagenda nta muntu ubagenzuye bityo bikongera ibyago byo gukwirakwiza icyo cyorezo.

U Rwanda rwashyizeho uburyo bwo gupima abantu bose binjira mu Rwanda bavuye muri RDC, ndetse ubu hasigaye hifashishwa na camera.

Mu rugendo aherukamo i Rubavu, Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Diane Gashumba, yasabye abaturage bo mu karere ka Rubavu kwirinda kujya muri Congo n’ugiyeyo akitwararika.

Ati “Umuntu wese afite umutimanama, udahahiye i Goma wahahira n’ahandi. Ntabwo twavuga ngo dufunze imipaka ariko ntitwabura kubwira umuntu ngo niba hariyo icyorezo wijyayo, ariko nanone nta gikuba cyacitse kuko uwagaragayeho icyorezo ni umuntu umwe,”

Minisiteri y’Ubuzima kandi iheruka gusaba abaturage kutirara bagashyira mu bikorwa gahunda zo kwirinda Ebola, kuko “byoroshye cyane kuyikumira iyo twitaye ku isuku tukanirinda gusura cyangwa gusurwa mu ngo zacu no mu materaniro n’abaturuka ahavuzwe icyo cyorezo.”

Mu zindi ngamba harimo kwirinda gukorera ingendo ahavuzwe Ebola, kwirinda kwakira abaturutse ahavuzwe Ebola no gutanga amakuru aho bagaragaye, kwihutira kwisuzumisha umuriro ku muntu wese uturutse ahavuzwe Ebola, kwirinda gukora ku maraso n’andi matembabuzi cyangwa ibikoresho byakoreshejwe n’umuntu wanduye cyangwa wishwe na Ebola.

Hari kandi kwirinda gukora ku muntu wishwe na Ebola cyangwa inyamaswa zo mu ishyamba zipfushije no kurya inyama zazo, kugira umuco wo gukaraba intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabune no kugira umuco wo kwivuza hakiri kare igihe umuntu yumva arwaye.

U Rwanda kandi rwafashe ingamba zihariye zirimo ko rwashyizeho ikigo cyihariye mu kuvura Ebola giherereye mu murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, ndetse rwahuguye abantu 23 657 barimo abaganga, abaforomo, abakozi bo mu mavuriro, polisi, abakozi ba Croix Rouge n’abajyanama b’ubuzima.

Minisiteri y’Ubuzima isaba abaturage gutanga amakuru kuri Polisi kuri nimero itishyurwa ya 112 no kuri Minisiteri y’ubuzima ku 114, ubuyobozi cyangwa abajyanama b’ubuzima.

Kugeza ubu abantu basaga 1650 bamaze gupfa kuva iki cyorezo cyatera muri RDC, mu gihe nibura abantu 12 bayandura buri munsi.

Ibikorwa byo gusuzuma Ebola bikomeje ku mupaka w'u Rwanda na RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza