00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

OMS yakomoje ku byago byo kuba Ebola yakwira mu bihugu bituranye na Uganda

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 4 Ugushyingo 2022 saa 02:44
Yasuwe :

Ibyago byo kuba icyorezo cya Ebola cyakwira mu bindi bihugu bihana imbibi na Uganda ntibiri ku gipimo cyo hejuru nk’uko byatangajwe n’inzobere mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ishinzwe gukurikirana ibijyanye n’iki cyorezo muri Uganda, Patrick Otim, yabitangaje.

Ibi yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye kuri internet nk’uko Newtimes yabyanditse, cyateguwe na OMS hagarukwa ku bibazo bitandukanye birimo n’icyorezo cya Ebola muri Uganda.

Hashingiwe ku isuzuma ryakozwe, Otim yavuze ko ingaruka ziremereye zikiri ku rwego rw’igihugu muri Uganda. Ati “Ibyago byo kuba Ebola yakwira mu bihugu bitandatu bihana imbibi na Uganda.”

Yongeyeho ko hari ingamba zashyizweho muri Uganda zigabanya ibyago byo gukwira mu bindi bihugu.

Ati “Ibikorwa byo gupima biri gukorwa ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe n’ahandi hantu h’ingenzi nk’uko amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzizma abigena. Hari amabwiriza akumira urujya n’uruza rw’abantu bava mu turere twagaragayemo Ebola (Mubende na Kassanda) ariko na none n’undi muntu uri ku rutonde rw’abahuye n’abanduye, ntiyemerewe kuva mu gihugu.”

Icyorezo cya Ebola cyabonetse muri Uganda muri Nzeri uyu mwaka bitahuwe n’inzego z’ubuzima muri Uganda.
Kuva icyo gihe abantu 131 bamaze kwandura naho 48 barapfuye.

Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, ku wa 1 Ugushyingo habereye umwitozo ngiro wo gusuzuma uburyo abahakorera biteguye gufasha umurwayi wa Ebola mu gihe yaba ahagaragaye.

Ni umwitozo wagizwemo uruhare n’inzego zirimo Ikigo Gishinzwe Ibibuga by’Indege, Minisiteri y’Ubuzima, inzego zishinzwe umutekano n’izindi zifite aho zihuriye no kugenzura imirimo ikorerwa mu kibuga cy’indege.

Nubwo icyorezo cya Ebola kitaragera mu Rwanda nk’uko inzego zishinzwe ubuzima zibitangaza, Abaturarwanda basabwa kubahiriza amabwiriza bahabwa n’inzego zibishinzwe, ndetse igihugu gifite ubushobozi bw’ibikoresho n’abakozi.

Ku kibuga cy'Indege cya Kigali habereye umwitozo wo gukumira Ebola

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .