Impungenge ku myiteguro yo gutanga inkingo za COVID-19 muri Afurika

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 30 Ugushyingo 2020 saa 02:31
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko ibihugu byo muri Afurika bikwiye kongera ubushobozi mu kwitegura gukingira abantu benshi icyorezo cya Covid-19, mu gihe hari icyizere ko urukingo ruzaboneka vuba.

Kugeza ubu ku isi hari inkingo eshatu za Covid-19 zitanga icyizere hejuru ya 70 ku ijana ko zifite ubushobozi bwo kurinda umuntu, ariko bigaragara ko muri Afurika yose, ibihugu byiteguye kuri 33% mu gutanga inkingo, nk’uko OMS yabitangaje.

Icyo gipimo cyashingiwe ku makuru yatanzwe n’ibihugu 40 bigaragaza uko byiteguye, umubare wabaye muto cyane mu gihe byakabaye nibura bigeze kuri 80 ku ijana.

Kuba uyu mugabane utiteguye byemezwa n’umuyobozi wa OMS muri Afurika, Matshidiso Moeti, wavuze ko kwitegura neza no guteganyiriza gahunda y’ikingira ari byo bizatuma ishoboka cyangwa se ntigere ku ntego zayo.

Yakomeje ati "Hari icyuho mu bijyanye n’ibikoresho ndetse n’ingengo y’imari, ku buryo ubufatanye mpuzamahanga buzaba ari ngombwa cyane.”

OMS yavuze ko gukingira abaturage bo muri Afurika bizatwara nibura miliyari 5.7 z’amadorari ya Amerika. Ni mu gihe Banki y’Isi yateganyije miliyari 12 z’amadorari mu gufasha ibihugu biri mu nzira y’amajyambere kubona urukingo rwa Covid-19.

Hari icyizere ko ariko ibihugu byo muri Afurika bizoroherwa no kubona inkingo binyuze muri gahunda ya COVAX, igamije guharanira ko nibura umwaka wa 2021 uzarangira habonetse inkingo miliyari ebyiri zo gukingira abantu bari mu byago bikomeye byo kuba bakwandura coronavirus hirya no hino ku Isi.

Iki cyorezo cya COVID-19 kimaze guhitana Abanyafurika ibihumbi 50.

Icyizere gikomeje kuba cyinshi ko urukingo rwa COVID-19 ruri hafi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .