00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Omicron: Perezida wa Afurika y’Epfo yasabye ko ingamba zo gukumira abagenzi zikurwaho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Ugushyingo 2021 saa 10:12
Yasuwe :

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yamaganye ingamba zo gukumira abagenzi baturuka mu gihugu cye, zagiye zifatwa n’ibihugu bitandukanye birimo n’iby’abaturanyi nyuma y’aho hagaragaye virusi ya Covid-19 yihinguranyije yahawe izina rya Omicron.

U Bwongereza, EU na Leta Zunze Ubumwe za Amerika biri mu byatangaje iri kumirwa ku bagenzi baturutse muri Afurika y’Epfo.

U Rwanda na rwo rwafashe icyemezo cy’uko abagenzi baturutse muri Botswana, Eswatini, Lesotho, Malawi, Mozambique, Namibie, Afurika y’Epfo, Zambia na Zimbabwe bazajya bashyirwa mu kato k’iminsi irindwi bakigera mu gihugu.

Omicron yahishije ubwoba ibihugu byo hirya no hino bitewe n’uburyo ubwandu bwayo bukwirakwira vuba ugereranyije n’izisanzwe.

Yabonetse muri Afurika y’Epfo muri uku kwezi bimenyeshwa Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS ku wa Gatatu w’icyumweru gishize nk’uko inkuru ya BBC ibivuga.

Bivugwa ko ari yo yagize uruhare mu kwiyongera k’ubwandu bwagaragaye muri Afurika y’Epfo by’umwihariko mu Ntara ituwe cyane ya Gauteng mu byumweru bibiri bishize, kuri ubu ikaba yaramaze gukwira no mu zindi ntara zose zigize iki gihugu.

Ku wa Mbere u Buyapani buri mu bihugu byashyizeho ingamba zo gukumira abanyamahanga bose binjira mu gihugu uhereye ku ya 30 Ugushyingo 2021.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS ryatangaje ko gufungira imipaka Afurika ari ukubangamira ubufatanye mpuzamahanga.

Mu ijambo yavuze kuri iki Cyumweru, Perezida Ramaphosa yatangaje ko nta mpamvu zishingiye kuri siyansi zihari zatuma abantu bakumirwa mu ngendo kandi ko Afurika y’Epfo yabirenganiyemo mu buryo budaciye mu mucyo.

Yavuze ko gukumira abantu muri ubu buryo atari wo muti wo kurinda ikwirakwira ry’iyi virusi yihinduranyije.

Ati “Ikintu iri kumira rizabyara ni uguhungabanya ubukungu bw’ibihugu no kugabanya ubushobozi bwabyo mu guhangana n’iki cyorezo.”

Yahamagariye ibihugu byahagarikiwe ingendo kwamagana ibyo byemezo mbere y’uko bigira ingaruka ku bukungu bwabyo.

Ramaphosa yasabye abaturage b’igihugu cye kwitabira gufata inkingo kuko ari bwo buryo bwiza bwo guhangana n’icyorezo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, ku wa Gatandatu na we yari yanenze ihagarikwa ry’ingendo avuga ko bias n’aho Afurika y’Epfo irimo guhanwa aho gushimirwa ko yatahuye Omicron.

Iyi virusi yihinduranyije yagaragaye mu bindi bihugu birimo u Bwongereza, u Budage, Australie na Israel.

Perezida Ramaphosa yavuze ko gukumira ingendo atari bwo buryo buboneye bwo kurwanya ikwirakwira rya Omicron

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .