Omar al-Bashir ashobora kudashyikirizwa ICC

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 16 Kamena 2020 saa 10:23
Yasuwe :
0 0

Umushinjacyaha wo muri Sudan yavuze ko Omar al-Bashir uheruka gukurwa ku mwanya wa Perezida w’icyo gihugu, ashobora kutohererezwa Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, rumaze igihe kinini rumushakisha.

Bashir yahiritswe ku butegetsi muri Mata umwaka ushize nyuma y’imyigaragambyo ikomeye y’abaturage batashakaga ubutegetsi bwe. Aregwa ibyaha birimo jenoside, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, byabereye mu Ntara ya Darfur mu myaka ya 2003-2004.

Umushinjacyaha Tagelsir al-Hebr kuri uyu wa Mbere yavuze ko abenegihugu babo bashakishwa na ICC ku byaha by’intambara nka Bashir, bashobora kutazoherezwa mu Buholandi aho urwo rukiko rukorera, nk’uko AFP yabitangaje.

Yagize ati "Abantu bashakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ntabwo basabwa kuba bari ku cyicaro cy’urukiko.”

Uyu mushinjacyaha utigeze uvuga izina Bashir, yavuze ko hari imbogamizi z’amategeko zibangamiye ubusugire bw’igihugu zigongana n’ubushake bwo kohereza muri ICC abakekwaho ibyaha.

Hebr nta byinshi yatangaje, ariko yavuze ko mu gihe kiri imbere Sudan izakorana na ICC.

Ni amagambo yatangaje nyuma y’uko uwahoze ayoboboye umutwe w’abarwanyi w’aba Janjaweed, Ali Kushayb, aheruka kwishyikiriza uru rukiko nyuma y’imyaka 13 yihishahisha.

Ku wa Mbere uwo mugabo yamenyeshejwe ibyo aregwa ariko afungiwe ahandi hantu hatari muri kasho za ICC kubera icyorezo cya Coronavirus.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .