00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Obasanjo wamaganywe na TPLF yongerewe igihe nk’umuhuza mu bibazo byo muri Ethiopia

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 September 2022 saa 07:57
Yasuwe :

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wongereye igihe ubutumwa bwa Olusegun Obasanjo bwari kuzamara nk’Umuhuza hagati ya Guverinoma ya Ethiopia n’ubutegetsi bwo mu Ntara ya Tigray.

Kuwa Gatandatu tariki 10 Nzeri 2022 nibwo uyu muryango watangaje ko wafashe iki cyemezo kubera ko imirwano ihanganishije impande zombi yongeye kubura.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, yavuze ko afite icyizere ko Obasanjo azakora aka kazi neza, gusa ntiyatangaza igihe ubu butumwa bwe buzararangirira.

Ati “Ndongera gushimangira icyizere mufitiye ndetse nanamutera ingabo mu bitugu mu biganiro akomeje byo guhuza impande zombi no gukorana n’imiryango mpuzamahanga hagamijwe kugera ku mahoro n’ubwiyunge muri Ethiopia no mu karere.”

Nubwo akazi ka Obasanjo gakomeje, abarwanyi bo muri Tigray bavuze ko batamukeneye mu biganiro na bimwe nk’umuhuza kuko ari inshuti ya hafi y’abagize Guverinoma ya Ethiopia.

Ishyaka rya TPLF riherutse no kwandikira Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, risaba ko hashyirwaho komisiyo y’abahuza mpuzamahanga bafitiwe icyizere akaba aribo bayobora ibiganiro bazagirana na Guverinoma ya Ethiopia.

Guverinoma ya Ethiopia yo ivuga ko ibiganiro by’amahoro byose bigomba kuba bizagirwamo uruhare n’intumwa AU.

Obasanjo wamaganywe na TPLF yongerewe igihe nk’umuhuza mu ntambara yo muri Ethiopia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .