Ikinyamakuru Weltwoche cyo mu Busuwisi giherutse guhishura ko abayobozi batandatu bari bahagarariye RDC mu nama mpuzamahanga y’ubukungu yabereye i Davos muri Mutarama 2025, bishyuye hoteli ya Quellenhof Amadolari ibihumbi 488,3 kugira ngo bararemo amajoro atandatu.
Ibi byatumye Umudepite wo muri iki gihugu, Andreas Alfred Glarner, agisaba guhagarika inkunga giha RDC kugeza igihe ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi buzaba buvuyeho.
Yagize ati “Mu gihe Abanye-Congo bari kwicwa n’inzara, abayobozi bo muri iki gihugu bari gucumbika muri Quellenhof Bad Ragaz ku mafaranga 440.000. Ashobora kuba yaravuye mu nkunga y’iterambere twabahaye. Tugomba guhagarika inkunga kugeza ubwo iyi Leta inyereza imitungo izaba isimbuwe!”
Byamenyekanye ko intumwa za RDC zageze i Kinshasa zimaze gukoresha Amadolari ya Amerika agera kuri miliyoni ebyiri, habariwemo n’ikiguzi cy’urugendo rw’indege ya Boeing 737/800 yabatwaye.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 18 Gashyantare 2025, Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yasobanuye ko we atitabiriye iyi nama, agaragaza ko amakuru yavuzwe ku bwishyu bw’aya mafaranga ari ibinyoma byaturutse mu Rwanda.
Muyaya yagize ati “Ntabwo nari i Davos, [ariko] mugenzi wanjye yari muri iryo tsinda. Ahari yabivugaho kubera ko tubabwira ko hari uburozi bw’u Rwanda bwizerwa n’Abanye-Congo benshi, bugamije gutesha agaciro igihugu kiri mu bihe byakabaye bituma twunga ubumwe. Bisaba kwitonda.”
Minisitiri w’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro wa RDC, Kizito Pakabomba, wari mu itsinda ryagiye i Davos, yabwiye abanyamakuru ko buri cyumba cya hoteli ya Quellenhof cyishyurwa Amadolari 85. Ni hoteli y’inyenyeri eshanu iri mu zihenze muri iki gihugu.
Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi ni we wari uyoboye itsinda ry’abayobozi bari bahagarariye igihugu cyabo mu nama ya Davos. Minisitiri Kizito yasobanuye ko amafaranga bishyuye agaragara mu nyandiko zashyizweho umukono.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!