00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyina w’umunyarwenya Anne Kansiime yitabye Imana

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 6 Kamena 2021 saa 12:25
Yasuwe :
0 0

Nyina w’Umunyarwenya wo muri Uganda, Kansiime Kubiryaba Anne, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru.

Abinyujije ku mbuga nkoranyamba ze Kansiime w’imyaka 35 yatangaje urupfu rwa nyina, avuga ko inzira z’Imana ziba zitandukanye n’iz’abantu.

Ati “ Inzira z’Imana zitandukanye n’izacu. Muri iki gitondo mama yagiye kubana n’Imana.”

Kansiime akomoka mu gace ka Mparo mu Karere ka Kabale, nyina yari umubyeyi ukuze akaba asigaranye se.

Umubyeyi wa Kansiime yitabye Imana nyuma y’amezi abiri umukobwa we yibarutse imfura.

Anne Kansiime yavukiye mu gace ka Mparo, Akarere ka Kabale muri Uganda. Ni umunyarwenya, akina filime akaba n’umwanditsi w’udukino dusekeje.

Yatangiye ibigendanye no gusetsa mu 2007 acyiga muri kaminuza ya Makerere, aho yakundaga gukina udukino dusekeje mu itsinda ryitwaga Theatre Factory.

Nyina wa Kansiime Anne yitabye Imana kuri iki Cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .