00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyina w’umuhungu wagaragaye muri ‘coup d’état’ i Kinshasa yihanangirije abamwibasiye

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 21 May 2024 saa 01:31
Yasuwe :

Nyina wa Marcel Malanga wari kumwe na se, Christian Malanga, i Kinshasa ubwo bageragezaga guhirika ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo, yiyamye abakomeje kumunengera umwana.

Iri gerageza ryo gukura Tshisekedi ku butegetsi ryabaye mu rukerera rwa tariki ya 19 Gicurasi 2024, riyoborwa na Malanga wabaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bivugwa ko Malanga yari amaze igihe kinini akorana n’abazamufasha gufata ubutegetsi bwa RDC, agasubizaho ‘Zaïre nshya’, kandi ngo yatoje Marcel kuva mu bwana we, kugira ngo bazifatanye kugera kuri izi nzozi.

Ubwo Christian wabaye Captain mu ngabo za RDC yari ku biro bya Perezida Tshisekedi, yagaragaye mu mashusho yambaye impuzankano y’igisirikare, ari kumwe na Marcel wari wambaye imyambaro y’umukara n’ibendera rya Amerika ku gatuza.

Umuvugizi w’ingabo za RDC, Gen Maj Sylvain Ekenge, yatangaje ko Christian Malanga yiciwe ku biro by’Umukuru w’Igihugu ubwo yangaga kumanika amaboko. Marcel n’abandi “bagera kuri 50” batawe muri yombi.

Nyina wa Marcel, Brittney Sawyer, yatangarije ku rubuga rwa Facebook ko arambiwe abantu bari kumwoherereza amafoto y’umuhungu we cyangwa bakayashyira ku mbuga nkoranyambaga, nyamara we ntacyo amushinja.

Uyu mubyeyi yagize ati “Urwango rwose mu Isi! Bisa nabi. Uyu ni umuhungu w’umwere wakurikiraga se. Ndambiwe amashusho ari gushyira ahantu hose n’ayo ndi kohererezwa. Imana izabitaho mwa bantu mwe!”

Ambasaderi wa Amerika muri RDC, Lucy Tamlyn yatangaje ko ibihugu byombi bizifatanya mu iperereza kuri aba bantu, kandi ko Abanyamerika bagize uruhare muri iki gikorwa bazabiryozwa. Marcel ari mu bafite ubwenegihugu bwa Amerika.

Christian Malanga wari uyoboye iki gikorwa yiciwe ku biro by'Umukuru w'Igihugu
Christian Malanga yagaragaye ari kumwe n'umuhungu we, Marcel Malanga (ibumoso)
Nyina wa Marcel Malanga wagaragaye muri ‘coup d’état’ yapfubye i Kinshasa yihanangirije abakomeje kumwibasira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .