Ntabwo nigeze nsaba kuba ‘Maréchal’: Perezida Idriss Déby Itno wa Tchad

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 16 Kanama 2020 saa 10:47
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Tchad, Idriss Déby Itno yatangaje ko atigeze asaba guhabwa ipeti rya ‘Maréchal’ nkuko bamwe babikeka, ngo kuko iyo biza kuba gutyo aba yarabikoze mbere mu buryo bumworoheye.

Tariki 11 Kanama ubwo Tchad yizihizaga imyaka 60 ishize ibonye ubwigenge, nibwo Perezida Déby yambitswe ipeti rya ‘Maréchal’ nk’icyubahiro kubyo yagejeje kuri icyo gihugu.

Yambitswe iryo peti nyuma yo kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko muri Kamena uyu mwaka. Hari bamwe by’umwihariko abatavuga rumwe na Leta banenze uwo mwanzuro, bavuga ko ari ikwishyira hejuru.

Mu kiganiro aherutse kugirana na RFI, Perezida Idriss Déby yavuze ko atari we wasabye kuba ‘Maréchal’.

Yagize ati “Ndi umusirikare w’umwuga, ntabwo ari ibanga. Ntabwo nigeze nsaba kugirwa Maréchal, abahagarariye abaturage bafashe umwanzuro, njye icyo nakoze nemeye amahitamo y’intumwa za rubanda.”

Umunyamakuru Alain Foka yamubajije niba atarihaye iryo peti nkuko byigeze gukorwa ku bandi bayobozi muri Afurika nka Jean Bedel Bokassa wayoboye Centrafrique na Mobutu Sese Seko waboraga Zaïre.

Perezida Idriss Déby yavuze ko iyo biba ku bushake bwe bitaro kuba ngombwa ko anyura mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ati “Ntimutangire kugereranya ibitagereranywa. Maréchal si ipeti ni icyubahiro gihabwa umuntu wakoze amateka mu gisirikare cyangwa ku gihugu. Njye ndi umusirikare, ntabwo nigeze nsaba kuba Maréchal ngo mbisinyire, ibyo byari kuba byoroshye nk’ibya Bokassa cyangwa Mobutu, njye sinabisabye.”

Déby yagizwe Maréchal kubera ibyo yakoreye igihugu ndetse n’intsinzi nyinshi za gisirikare yagezeho yaba imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Perezida Idriss Déby yagiye ku butegetsi tariki 4 Ukuboza 1990, ayoboye abarwanyi bahiritse ku butegetsi Perezida Hissène Habré. Kuva icyo gihe yahanganye bikomeye n’imyivumbagatanyo y’ingabo, akenshi afashijwe n’u Bufaransa mu bya gisirikare. U Bufaransa bufite ibirindiro i Ndjamena, bwamurwanyeho inshuro nyinshi.

Ingabo za Tchad kandi zikomeje kugira uruhare rukomeye mu kurwanya imitwe y’iterabwoba mu gace ka Sahel irimo Boko Haram. Tchad ituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 15, barimo miliyoni 6.5 bari mu bukene.

Tariki 11 Kanama 2020 nibwo Idriss Déby Itno yagizwe 'Maréchal'
Perezida wa Tchad, Idriss Déby Itno yavuze ko iyo kwitwa Maréchal biba ku bushake bwe, aba yarabikoze mu buryo bumworoheye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .