Nta televiziyo, nta telefone: Ubuzima bwo muri gereza bwa Perezida uherutse guhirikwa muri Mali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Kanama 2020 saa 02:13
Yasuwe :
0 0

Ibrahim Boubacar Keïta wahoze ayobora Mali, Minisitiri w’Intebe Boubou Cissé n’abandi bayobozi 17 bafungiwe mu kigo cya gisirikare cy’ahitwa Kati mu Murwa Mukuru wa Bamako nyuma yo guhirikwa n’agatsiko k’abasirikare bigumuye.

Kuwa Kabiri w’iki Cyumweru nibwo Ibrahim Boubacar Keïta we n’abandi bayobozi bafashwe barafungwa, bucya bamuhatira kujya gutangaza ko yeguye kuri televiziyo y’igihugu.

Kuri uyu wa Kane, intumwa z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganganzira bwa muntu zemerewe kumusura.

Mu batawe muri yombi, babiri bamaze kurekurwa barimo uwahoze ari Minisitiri w’Imari n’uwari ushinzwe ingendo za Perezida.

RFI yatangaje ko Perezida Ibrahim Boubacar Keïta na Minisitiri w’Intebe we bemerewe gusurwa kuri uyu wa Kane.

Ikinyamakuru cyo muri Mali, Abamako, cyatangaje ko amakuru cyahawe yemeza ko aho Ibrahim Boubacar Keïta afungiye nta televiziyo irimo, nta radiyo nta na telefone.

Bamwe mu bamubonye, ngo arananiwe cyane ariko aratuje. Aho afungiye nta myenda myinshi afite. Bivugwa ko yemerewe gukoresha telefone ubwo yasurwaga kuri uyu wa Kane nabwo ntiyayimaraho umwanya munini.

Itsinda ry’intumwa za Loni ryagiye gusura abandi bafatiwe rimwe na Keita. Nabo bafungiwe mu kigo cya gisirikare cya Kati ariko bemerewe televiziyo kandi baryama kuri matola hasi.

Muri icyo kigo ngo bahabwa amafunguro uko bikwiriye ndetse ku maso nta yicarubozo ku mubiri bakorewe.

Nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi muri Mali, ababikoze ntiborohewe n’igitutu mpuzamahanga. Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba na Mali ibarizwamo wamaze guhagarika icyo gihugu ndetse wasabye abahiritse Keita kumusubiza ubutegetsi.

Imiryango Mpuzamahanga n’ibihugu bikomeye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bufaransa nabyo byamaganye iryo hirika ry’ubutegetsi.

Abasuye Perezida Keita bavuze ko ananiwe cyane ariko atuje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .