00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta ndege yemewe mu kirere cya Sudani y’Epfo ubwo Papa azaba ariyo

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 31 Mutarama 2023 saa 10:31
Yasuwe :

Sudani y’Epfo yahagaritse ingendo zose z’indege mu kirere cy’icyo gihugu, guhera kuwa Gatandatu tariki 4 Gashyantare ubwo Papa Francis azaba ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu.

Sosiyete zitwara abantu mu ndege zasabwe gusubika ingendo zose zari zifite mu gihugu muri iyo minsi, kugeza kuwa Mbere utaha ubwo Papa azaba yavuye mu gihugu.

Papa wamaze kugera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biteganyijwe ko azahava ahita akomereza muri Sudani y’Epfo.

Kuwa Gatandatu Papa Francis azayobora Misa izitabirwa n’Umuyobozi Mukuru w’Itorero Angilikani ku Isi, Justin Welby ndetse n’Umuyobozi w’Itoreri ry’aba- presbytérienne muri Ecosse, ari we Rev Iain Greenshields.

Mu kwitegura Papa, Leta ya Sudani y’Epfo yatanze ikiruhuko mu gihugu hose kuri uyu wa Gatanu kugira ngo abaturage benshi bazabashe kuza kumwakira.

Papa Francis azagirira uruzinduko rw'iminsi ibiri muri Sudani y'Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .