00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta kaminuza n’imwe yo muri Afurika igaragara muri 200 za mbere zikomeye ku Isi

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 9 June 2022 saa 08:08
Yasuwe :

Nta kaminuza n’imwe yo muri Afurika igaragara ku rutonde rwa Kaminuza zikomeye ku Isi rukorwa na QS, rukagaragaza nibura 1300 za mbere.

Urutonde rw’uyu mwaka ntirugaragaraho Kaminuza n’imwe yo ku Mugabane wa Afurika kuko iza hafi iri ku mwanya wa 226, ni Kaminuza ya Cape Town yo muri Afurika y’Epfo.

Muri Kaminuza zo mu Karere, ebyiri zonyine ni zo ziboneka kuri urwo rutonde. Harimo iya Nairobi iri mu zashyizwe mu ziri mu cyiciro cy’iziri hagati ya 1001 na 1200 cyo kimwe na Makerere yo muri Uganda.

Kaminuza ya mbere ku Isi ni Massachusetts Institute of Technology (MIT) yo muri Amerika ikurikiwe na Oxford yo mu Bwongereza mu gihe Stanford yo muri Amerika iri ku mwanya wa Gatatu isangiye na Cambridge. Harvard iri ku mwanya wa Gatanu.

Mu icumi za mbere, eshanu ni izo muri Amerika, enye ni izo mu Bwongereza mu gihe indi ari iyo mu Busuwisi.

Mu gukora uru rutonde, QS yagendeye ku ngingo esheshatu z’ingenzi. Harimo izina iyi kaminuza isanganywe ku ruhando mpuzamahanga, ibivugwa n’abahaye akazi abanyeshuri bayizemo, ubushakashatsi bwakozwe n’abahize, umubare w’abanyeshuri biga muri buri shami, umubare w’amashami ifite mu mahanga ndetse n’umubare w’abanyeshuri mpuzamahanga ifite.

Massachusetts Institute of Technology ni yo Kaminuza ya mbere ikomeye ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .