00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NRM ifite abantu benshi bavamo uwansimbura-Museveni

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 August 2022 saa 10:33
Yasuwe :

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yongeye kwitandukanya n’amakuru avuga ko yatangiye urugendo rwo gutegura umuhungu we, Gen. Muhoozi Kainerugaba kuzamusimbura ku butegetsi.

Inkuru dukesha Chimpreports ivuga ko Museveni yavuze ko yateguye neza ishyaka rye (National Resistance Movement: NRM) ku buryo rishobora kubyara abayobozi bakwiye bashobora kuzavamo uwamusimbura mu gihe azaba avuye ku butegetsi.

Ati “Ntabwo nigeze mvuga ko NRM yabuze abayobozi. Narabivuze kenshi ko bahari.”

Abajijwe ibijyanye no kuba ari gutegura umuhungu we, Gen. Muhoozi ngo azabe ari we uba umukuru w’igihugu nyuma ye, yasubije ahakana.

Ati “Oya, ari gukora inshingano ze mu gihe gikwiye. Aho gutegura NRM nategura umuntu ku giti cye? Ntegura NRM n’igisirikare, nibo bazamenya uko bazatuyobora igihe nikigera.”

Museveni yaganishaga ku bikorwa bya dipolomasi Muhoozi yakoze birimo no guhosha umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda.

Perezida Museveni yavuze ko mu ishyaka rye, NRM hatabuzemo ufite ubushobozi bwo kuzamusimbura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .