Nigeria yiyemeje gukora ibishoboka umukandida wayo akayobora umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 30 Ukwakira 2020 saa 12:30
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Nigeria yatangaje ko igiye gukora ibishoboka byose ku buryo umukandida wayo Ngozi Okonjo Iweala atorerwa kuyobora Umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi, World Trade Organization (WTO), nubwo Amerika itamushaka.

WTO kuri wa Gatanu yatangaje ko mu nama yabaye, Iweala ari we washyigikiwe n’ibihugu byinshi kuba yaba umuyobozi mukuru, icyakora intumwa za Leta zunze Ubumwe za Amerika zo ntizimushaka, zishyigikiye umukandida watanzwe na Korea y’Epfo, Yoo Myung-hee.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Nigeria, Ferdinand Nwoye, yatangaje ko bagiye gukomeza kumvisha abafatanyabikorwa batandukanye ku buryo bumva ko Iweala ari we ukwiriye.

Nigeria yizeye ko kuba Iweala ashyigikiwe cyane, bitanga icyizere ko ari we uzayobora WTO, nkuko Xinhua yabitangaje.

Guhera mu Ukwakira, Iweala ahanganye na Yoo mu cyiciro cya nyuma cy’amatora y’umuyobozi mushya wa WTO. Biteganyijwe ko tariki 9 Ugushyingo ari bwo hazaba inteko rusange ya WTO hakemezwa bidasubirwaho uzayobora uwo muryango mu myaka itanu iri imbere.

Iweala aramutse yemejwe, azaba abaye umugore wa mbere ndetse n’umunyafurika wa mbere uyoboye uwo muryango umaze imyaka 25 ushinzwe.

Iweala ni we uhabwa amahirwe menshi yo kuyobora WTO

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .