Nigeria yafunze umuryango udaharanira inyungu wagaburiye ibyihebe

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 20 Nzeri 2019 saa 09:13
Yasuwe :
0 0

Igisirikare cya Nigeria cyafunze ibikorwa y’umuryango mpuzamahanga ushinjwa kugemurira ibiribwa n’imiti inyeshyamba za Boko Haram ziri mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’icyo gihugu.

Igisirikare kivuga ko umuryango utegamiye kuri Leta, Action Against Hunger umaze igihe ugemurira ibiryo n’imiti abarwanyi ba Boko Haram.

Uwo muryango wo wahakanye ibyo ushinjwa, uvuga ko ibiro byawo mu mujyi wa Maiduguri uherereye muri Leta ya Borno, byafunzwe badategujwe.

Mu itangazo uwo muryango watangaje ryabonywe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters rigira riti “Uyu mwanzuro, ubangamiye ubufasha Action Against Hunger itanga ku Magana y’abaturage batishoboye bo muri Leta ya Borno.”

BBC yatangaje ko ibirego by’igisirikare bikomeye kuko ari ubwa mbere gitunze urutoki umuryango mpuzamahanga kiwushinja kubangamira umutekano.

Igisirikare cyavuze ko uwo muryango cyawuhagaritse nyuma yo kwihanangirizwa kenshi ngo urekere aho gufasha Boko Haram ariko ukavunira ibiti mu matwi.

Kivuga ko ibirego byacyo bifite ishingiro kuko byavuye mu makuru akomeye cyahawe n’urwego rw’iperereza.

Umutwe wa Boko Haram umaze imyaka icumi urwanira mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Nigeria, bikaba byaranagize ingaruka ku bihugu bihana imbibi nka Tchad, Niger, na Cameroun.

Ibihumbi by’abaturage bimaze kugwa muri iyo mirwano ndetse abasaga miliyoni ebyiri bavuye mu byabo.

Uyu mutwe wamenyekanye cyane mu 2014 ubwo washimutaga abanyeshuri b’abakobwa basaga 200 mu ishuri rya Chibok muri Leta ya Borno.

Igisirikare kivuga ko umuryango utegamiye kuri Leta, Action Against Hunger umaze igihe ugemurira ibiryo n’imiti abarwanyi ba Boko Haram.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza