00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nigeria yabujije abaturage kubikuza arenze 44$ mu cyumweru

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 10 Mutarama 2023 saa 08:38
Yasuwe :

Guhera kuri uyu wa Mbere tariki 9 Mutarama, Nigeria yabujije abaturage bayo kubikuza Amadolari arenze 44 mu cyumweru mu rwego rwo kwirinda izamuka rikabije ry’ibiciro.

Umuturage ugiye kubikuza muri banki, ntazemererwa kurenza Amadolari 44 (asaga ibihumbi 45 Frw) mu gihe umuntu ufite ubucuruzi atazemererwa kubikuza arenze Amadolari 11000 (asaga miliyoni 11 Frw).

Ni umwanzuro ushobora kubangamira benshi mu banya-Nigeria, babeshwagaho n’ubushabitsi umunsi ku munsi.

Iki gihugu gifite intego yo kugabanya ingano y’amafaranga ari mu baturage bijyanye no kugabanya izamuka rikabije ry’ibiciro, ruswa ndetse n’amafaranga ajya mu baturage mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Abaturage ba Nigeria babwiwe ko batemerewe kubikuza amadolari arenze 44 mu cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .