Nigeria: Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko umwuga w’uburaya atari icyaha ‘rusabira indishyi ababufungiwe’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Ukuboza 2019 saa 08:47
Yasuwe :
0 0

Urukiko rwo muri Nigeria rwanzuye ko uburaya atari icyaha ahubwo rutegeka ko ababufungiwe bahabwa indishyi z’akababaro.

Ni umwanzuro wafashwe n’Umucamanza wo mu rukiko rw’Ikirenga muri iki gihugu, Binta Nyako, kuri uyu wa Kane ku rubanza rw’abagore 17 bafunzwe guhera mu 2017, bashinjwa gukora uburaya, avuga ko bahabwa indishyi kubera nta tegeko ribubuza.

Ni inshuro ya mbere muri iki gihugu urukiko rw’ikirenga rufashe umwanzuro wemeza ko gukora ubaraya byemewe n’amategeko yacyo.

Umunyamategeko witwa Babatunde Jacob, wunganiraga aba bagore, yabwiye BBC ko urukiko rwemeje ko abashinzwe umutekano bahungabanyije uburenganzira bw’abakiliya be, ubwo babateraga aho batuye babashinja gukora uburaya.

Inzobere mu by’amategeko zivuga ko uwo mwanzuro urukiko rwafashe ushobora kuzagira ingaruka kuri iki gihugu kiri mu bituwe cyane kurusha ibindi muri Afurika.

Aba bagore sibo gusa batawe muri yombi n’inzego z’umutekano bashinjwa gukora uburaya kuko no muri Gicurasi uyu mwaka hakozwe umukwabu mu murwa mukuru Abuja, ugasiga abasaga 60 batawe muri yombi nabo bashinjwa uburaya.

Urukiko muri Nigeria rwemeje ko uburaya atari icyaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .