Nigeria: Urubyiruko rwarakaye rutwika sitasiyo eshatu za Polisi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 17 Ukuboza 2020 saa 08:33
Yasuwe :
0 0

Urubyiruko rwo muri Leta ya Anambra muri Nigeria, kuri uyu wa Gatatu rwirwaye kuri sitasiyo eshatu za Polisi, rurazitwika nyuma y’aho mugenzi wabo yishwe hagakekwa polisi.

Kuwa Kabiri nibwo umumotari witwa Ebere Nwogba yapfuye nyuma yo gufatwa na Polisi ashinjwa gutwara moto amasaha y’umukwabu yageze.

Bivugwa ko icyo gihe Polisi yarashe amasasu itatanya ikivunge cy’abantu bari aho, rimwe riza gufata Ebere mu nda ahita apfa.

BBC yatangaje ko umwe mu batangabuhamya yayibwiye ko abapolisi bahise biruka, bagasiga uwarashwe na moto ye aho.

Byarakaje urubyiruko rwo muri ako gace, kuri uyu wa Gatatu ruzindukira mu mihanda ari nabwo rwatwikaga sitasiyo za Polisi mu mijyi ya Oko na Ekwulobia.

Polisi yo muri iyo Leta yatangaje ko umupolisi ushinjwa kwica uwo mumotari azagezwa imbere y’ubutabera.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .