Nigeria: Umwami yatanze bitunguranye, biba ngombwa ko asimburwa n’umukobwa we

Yanditswe na Uwase Joie Clarisse
Kuya 23 Ukuboza 2019 saa 10:26
Yasuwe :
0 0

Taiwo Oyebola Agbona ukomoka mu majyepfo ya Nigeria mu gace ka Aaye mu mujyi wa Ondo nyuma yo gutanga kwa se mu buryo butunguranye, byahise byemezwa ko ariwe ugomba kumusimbura ku ntebe y’ubwami.

Uyu mukobwa ukomoka ku mwami Oba J.B Agbona, cyangwe se Orimoro wa 11 yigaga ibijyanye n’ubuvuzi muri Kaminuza.

Abiru bo mu bwami bwa Aaye bamaze kubona ko umwmai Agbona atanze bitunguranye, umupfumu yemeza ko Taiwo Oyebola ari we usimbura se ku ntebe y’umwami.

BBC yatangaje ko uwo mukobwa akimara kubwirwa ko ari we uzasimbura se byamutonze, agasaba ibyumweru bitatu byo kubitekerezaho birangira abyemeye.

Yagize ati “Natangiye numva ntazabishobora kubera ukuntu nabonaga Data byamurushyaga ikindi nkabona ukuntu bamwe bagirana amakimbirane ariko ndashima Imana yaranshoboje, ubu ndi kubimenyera .”

Abajijwe niba agiye guhita ashaka umugabo, Oyebola yavuze ko nta kimwirukansa.

Ati “Nshaka kubanza nkita ku gihugu cyajye, ndacyari muto ibyo gushinga urugo ntabwo ndabitekerezaho uretse ko nta kibazo mfite.”

Nigeria ni kimwe mu bihugu bikirangwamo ubwami gakondo butandukanye, ndetse kenshi igihe havutse ibibazo bya politiki buritabazwa.

Taiwo Oyebola Agbona yagizwe umwamikazi ku myaka 23

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .