Usman Alkali Baba wari umwungirije niwe wagizwe umuyobozi mukuru w’agateganyo wa Polisi.
BBC yatangaje ko Adamu yirukanywe ubwo yari mu mujyi wa Owerri urimo icyicaro cya Polisi giherutse kugabwaho igitero, n’abagororwa bagatoroka Perezida Muhammadu Buhari akavuga ko ari ibikorwa by’iterabwoba.
Iki gihugu kandi kimaze iminsi cyibasiwe n’imitwe yitwaje intwaro imaze igihe ishimuta abantu, ikabarekura hatanzwe ingwate.
Kuri uyu wa Mbere nibwo abagororwa n’imfungwa 1800 batorotse gereza mu mujyi wa Owerri nyuma y’igitero gereza yagabweho n’abitwaje intwaro n’icyicaro cya Polisi.
Imfungwa n’abagororwa bafunzwe ntabwo ntibaraboneka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!