Nigeria: Umuhanzi yakatiwe urwo gupfa azira gutuka Intumwa y’Imana Muhammad

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 10 Kanama 2020 saa 04:05
Yasuwe :
0 0

Urukiko rwa Kiyisilamu mu Majyaruguru ya Nigeria rwakatiye urwo gupfa umuhanzi, Yahaya Sharif-Aminu nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gutuka intumwa y’Imana Muhammad.

Urukiko rukuru muri Leta ya Kano rugendera ku itegeko rya Sharia rwemeje ko uwo muhanzi yatutse Intumwa y’Imana abinyujije mu ndirimbo yasohoye muri Werurwe 2020.

Uyu muhanzi yaburanye afunzwe ariko yemerewe kujuririra umwanzuro w’urukiko.

Ntabwo bisanzwe ko abantu bahabwa igihano cy’urupfu mu Majyaruguru ya Nigeria azwiho kugendera ku mahame akaze ya Islam.

Abanenga uyu muhanzi bamushinjaga gusohora indirimbo aho yashimagizaga cyane umuyobozi w’umusigiti (Imam) akamurutisha Muhammad.

Yahaya Sharif-Aminu yabanje kwihisha aza kwigaragaza ubwo abigaragambyaga batwikaga inzu y’umuryango we.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .