Nigeria: Umugaba w’Ingabo yateye utwatsi ibyo kurasa ku basivili bigaragambyaga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Ugushyingo 2020 saa 08:49
Yasuwe :
0 0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Nigeria, Brigadier General Ahmed Taiwo, yahakanye amakuru yavuzwe mu kwezi gushize ko Ingabo z’iki gihugu zakoresheje amasasu yica mu kurasa ku basivili, ubwo bari mu myigaragambyo bamagana ubwicanyi bwakorwaga n’umutwe wa polisi wari uzwi nka SARS, uheruka guseswa.

Mu Ukwakira nibwo abaturage bo muri Nigeria bakoze imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana uyu mutwe wari ushinzwe guhashya ubujura, SARS, bawushinja guhohotera abasivili.

Kubera ubukana bw’iyi myigaragambyo, byabaye ngombwa ko Leta ikoresha imbaraga za gisirikare, ariko imiryango ishinzwe uburenganzira bwa muntu hari aho yavuze ko iki gisirikare cyagiye kirasa mu baturage amasasu yica. Hatangajwe ko hishwe abaturage 12.

Ubwo yitabaga akanama gashinzwe gukora iperereza ku byaha byakozwe n’igisirikare muri iyi myigaragambyo, Brig Gen Ahmed Taiwo yifashishije amashusho, yavuze ko igisirikare ayoboye kitigeze kirasa mu baturage ahubwo ko cyabarindaga.

Yagize ati “Icyaha cyonyine bakoze ni ukwitabira akazi kabo kugira ngo baturinde, murabibona ko barasaga mu kirere.”

Yakomeje avuga ko nta na rimwe abasirikare bigeze barasa abaturage bakoresheje amasasu ya nyayo.

Nubwo Umugaba Mukuru w’Ingabo avuga ibi, hari abaturage benshi bemereye BBC ko igisirikare cya Nigeria cyabarasheho amasasu ya nyayo.

Umugaba Mukuru w'Ingabo za Nigeria, Brig Gen Ahmed Taiwo yavuze ko batigeze barasa ku baturage bigaragambyaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .