Nigeria: Perezida Buhari yahamagajwe ngo asobanure iby’abahinzi bakaswe amajosi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 2 Ukuboza 2020 saa 08:18
Yasuwe :
0 0

Inteko Ishinga Amategeko ya Nigeria yahamagaje Perezida Muhammadu Buhari ngo asobanurira iby’urupfu rw’abahinzi basaga 40 baherutse kwicirwa muri Leta ya Borno bakaswe amajosi.

BBC yatangaje ko abadepite bashyize iyo ngingo mu byihutirwa bagomba kwigaho vuba.

Nibura abahinzi 43 bo muri iyo Leta y’Iburasirazuba bw’Amajyaruguru ya Nigeria bishwe tariki 28 Ugushyingo 2020. Abenshi bishwe ni abakoraga mu mirima y’umuceri. Hari abandi bahinzi baburiwe irengero nyuma y’icyo gitero.

Abo bahinzi biciwe mu giturage cya Koshobe hafi y’Umujyi wa Maiduguri ukunze kwibasirwa n’ibitero by’imitwe y’iterabwoba.

Abenshi mu bishwe baturuka muri Leta ya Sokoto iherereye mu bilometero 1000 uvuye mu gace biciwemo. Bari baraje muri ako gace gushakisha imibereho bakora mu mirima y’imiceri.

Mu bahinzi 60 bari bari gukora muri iyo miceri, umunani baburiwe irengero bikaba bikekwa ko bashimuswe.

Imitwe y’iterabwoba ya Boko Haram na Islamic State West Africa Province (ISWAP) ifite ibirindiro muri ako gace. Guhera mu 2009 ibihumbi by’abaturage bimaze guhitanwa n’iyo mitwe, mu gihe abasaga miliyoni ebyiri bavuye mu byabo.

Mu kwezi gushize, abarwanyi ba Boko Haram bishe abandi bahinzi 22 hafi y’umujyi wa Maiduguri

Perezida Buhari yasabwe kwitaba Inteko agasobanura uburyo abahinzi baherutse kwicirwa hafi ya Maiduguri n'ingamba zihari ngo bihagarare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .