00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nigeria: Perezida Buhari agiye gusubira kwivuriza mu Bwongereza

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 24 Kamena 2021 saa 08:58
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari, agiye gusubira mu Bwongereza kwitabwaho n’abaganga ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka, nyuma y’ibyumweru bibiri yahamaze muri Mata.

Mu itangazo Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byasohoye byavuze ko hari gahunda ipanzwe y’uko asubirayo kugira ngo abaganga bakomeze kurebera hafi ubuzima bw’uwo mukambwe w’imyaka 78.

Itangazo ryakomeje rigira riti “Biteganyijwe ko azagaruka mu Cyumweru cya kabiri cya Nyakanga”.

Kuva yagera ku butegetsi mu 2015, yagiye ajya mu Bwongereza kenshi kwivuza bivugwa ko atameze neza ariko kugeza magingo aya uburwayi bwe ntiburatangazwa.

Mu 2017 yagiyeyo amarayo amezi asaga atatu, mu 2018 ajyayo ahamara iminsi ine. Kuva yatorerwa indi manda mu 2019, ntabwo yakunze kugaragara mu ruhame cyane.

Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari, agiye gusubira mu Bwongereza kwivuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .