Iki gitero kibaye nyuma y’iminsi ibiri mu gace kace ka Otukpo muri Leta ya Benue hagabwe igitero cyahitanye abantu 11 ndetse na nyuma y’icyumweru kimwe gusa abantu bitwaje intwaro bagaba ikindi mu bice bituranye na leta ya Plateau bahica abarenga 50.
Ikigo cy’ubushakashatsi muri Nigeria cyatangaje ko kuva mu 2019, imirwano imaze guhitana abasaga 500 muri iyi leta ndetse abarenga miliyoni 2,2 bavuye mu byabo.
Umuvugizi wa police, Sewuese Anene, yatangaje ko itsinda bikekwa ko ari iry’Aborozi ku wa Gatanu barashe ndetse bakica Abahinzi batanu mu gace ka Gbagir muri Leta ya Benue.
Anene yavuze ko mu gihe polisi yageragezaga guhagarika abagabye igitero muri ako gace, abandi 12 biciwe mu kindi gitero cyagabwe mu kandi gace ka Logo gaherereye mu bilometero 70.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!