Iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyabaye kuwa Kabiri tariki 5 Nyakanga 2022. Byari biteganyijwe ko Perezida Buhari agomba kujya muri iyi Leta ya Katsina avukamo kwifatanya n’abo mu idini ya Islam kwizihiza umunsi wa Eid-ul-Adha uteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru.
Izi modoka zarashweho zari zirimo abashinzwe umutekano, abanyamakuru ndetse n’abandi bagomba kujya gutegura urugendo rwa Perezida Buhari, gusa we ntiyari muri izi modoka kuko azagera muri Katsina nyuma.
Umuvugizi wa Perezida Buhari, Garba Shehu yavuze ko ubwo bari mu rugendo aribwo abantu bataramenyekana batangiye kubarasaho bakomeretsa abantu babiri. Yavuze ko abasirikare babashije gusubiza inyuma abagizi ba nabi.
Leta ya Katsina ni imwe mu zirangwamo ibibazo by’umutekano muke muri Nigeria, aho kuva mu 2015 abantu bitwaje intwaro bagenda barasa abantu abandi bagashimutwa.
Perezida Buhari ni umwe mu bakuru b’ibihugu baheruka mu Rwanda aho bari bitabiriye inama ya CHOGM.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!