Nigeria: Igisirikare cyarasanye n’inyeshyamba zashimuse abanyeshuri muri Leta Perezida avukamo

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 13 Ukuboza 2020 saa 06:14
Yasuwe :
0 0

Igisirikare cya Nigeria kuri uyu wa Gatandatu cyarasanye n’inyeshyamba zashimuse abanyeshuri muri Leta ya Katsina iherereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’icyo gihugu, ari naho Perezida Muhammadu Buhari avukamo.

Abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye mu karere ka Kankara bashimuswe mu masaha y’umugoroba kuwa Gatanu tariki 11 Ukuboza 2020. Bivugwa ko hafi kimwe cya kabiri cy’abanyeshuri 800 bigaga muri iryo shuri baburiwe irengero.

Perezida Muhammadu Buhari mu itangazo ibiro bye byasohoye kuri uyu wa Gatandatu, yavuze ko ingabo za Leta zemenye aho izo nyeshyamba ziherereye, ndetse batangiye gukozanyaho. Ingabo za Leta zirwanira mu kirere ziri gufasha izo ku butaka.

Leta abo banyeshuri bashimutiwemo ni nayo Perezida Buhari avukamo. Igihe icyo gitero cyabaga, Buhari yari muri Kankara.

Ubwo izo nyeshyamba zashimutaga abo banyeshuri, barasanye na Polisi abanyeshuri bamwe bashobora gutoroka.

Leta ya Katsina ikunze kugaragaramo urugomo ahanini Guverinoma ikarutwerera amabandi afata abantu bugwate agasaba amafaranga kugira ngo barekurwe. Icyakora ibyo bice bikunze no kugaragaramo imitwe y’iterabwoba igendera ku mahame akaze ya kisilamu.

Ingabo za Leta ya Nigeria zatangiye kurasana n'inyeshyamba zashimuse abanyeshuri kuri uyu wa Gatanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .