Nigeria: Hatanzwe ibyumweru bibiri byo kubaruza nimero za telefoni mu guhangana n’abanyabyaha

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 16 Ukuboza 2020 saa 06:52
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwo muri Nigeria bwatanze ibyumweru bibiri byo kuba abantu bose batunze nimero za telefoni bamaze kuzibaruza ku ndangamuntu zabo.

Ni uburyo Guverinoma yatangaje ko buzafasha mu kurwanya ibyaha no kumenya ababikoze byoroshye hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Abafite nimero za telefoni zizaba zitarabaruzwa mu gihe cyagenwe, zizakurwa ku murongo.

Uyu mwanzuro wateje impagarara mu gihugu kuko bamwe bagaragaje ko umwanya bahawe ari muto ku buryo batizeye ko abatunze telefoni bose bazaba bamaze kwibaruza.

Nigeria ituwe na miliyoni zisaga 200, nyamara abagera kuri miliyoni 41.5 nibo bafite nimero za telefoni zibaruwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .