Nigeria: Hafatiwe abakekwaho ubujura bw’ikoranabuhanga bwayogoje ibihugu bisaga 150

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 26 Ugushyingo 2020 saa 11:49
Yasuwe :
0 0

Polisi yo muri Nigeria yataye muri yombi abantu batatu bakekwaho ubujura bwifashisha ikoranabuhanga, bakoreye mu bihugu bisaga 150.

Aba bantu bafatiwe mu mujyi wa Lagos nyuma y’ubufatanye bwa polisi mpuzamahanga, Interpol, na Polisi yo muri Nigeria.

Hari hashize igihe bashakishwa mu cyiswe Operation Falcon. Bikekwa ko abantu basaga 50 000 bagezweho n’ingaruka z’ubujura bw’abo bantu.

Bivugwa ko bakoreshaga imiyoboro y’imbuga za internet ndetse n’ubutumwa bwanyuzwaga ku mbuga nkoranyambaga, bakabikora biyitiriye inzego n’imiryango itandukanye.

Bakoreshaga porogaramu zirimo na virus, bakinjira mu ikoranabuhanga ry’imiryango itandukanye bagamije kwiba amafaranga.

BBC yatangaje ko mu gihe cya Coronavirus, muri Nigeria ibikorwa by’ubujura bwifashishije ikoranabuhanga byiyongereye cyane.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .