00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nigeria: Hafashwe cocaïne ifite agaciro ka miliyoni 278 z’amadolari

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 September 2022 saa 07:30
Yasuwe :

Ikigo cyo muri Nigeria gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge cyafatiye mu bubiko bw’inyubako yagenewe guturwamo cocaïne ifite agaciro ka miliyoni 278 z’amadolari, akaba ari ubwa mbere hafashwe ibiyobyabwenge bifite aka gaciro.

Ubuyobozi bwafatiye ibi biyobyabwenge bingana na toni 1.8 mu mujyi wa Lagos, aho byagombaga kujya gucuruzwa mu Burayi na Aziya.

Ibi biyobyabwenge byafashwe nyuma y’imyaka myinshi hakorwa iperereza ndetse abantu bane bakaba bahise batabwa muri yombi bakekwaho kuba mu itsinda ry’abacuruza ibiyobyabwenge bamaze imyaka ine bashakishwa ku bufatanye n’inzego za Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uburengerazuba bwa Afurika ni kimwe mu bicumbi bya cocaïne ivanwa muri Amerika y’Amajyepfo igacuruzwa mu Burayi. Muri Mata toni zirenge ebyiri za cocaïne zafatiwe muri Côte d’Ivoire naho izindi toni 9.5 zifatirwa muri Cape Verde.

Ni ubwa mbere muri Nigeria hafashwe cocaïne ifite agaciro ka miliyoni 278 z'amadolari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .