Nigeria: Boko Haram yagabye igitero, yica abana 16

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 25 Gashyantare 2021 saa 09:18
Yasuwe :
0 0

Umutwe w’Iterabwoba wa Boko Haram ku wa 23 Gashyantare 2021, wagabye igitero mu Majyarugu y’Uburasirazuba bwa Nigeria, yica 16 bakinaga umupira mu gihe abandi 47 bakomeretse.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byatangaje ko ibi bitero byatangijwe n’imirwano hagati y’ingabo za leta n’abarwanyi ba Boko Haram.

Ku wa Kabiri ni bwo izi nyeshyamba zateye grenades mu gace gatuyemo abaturage.

Babakura Kolo yavuze ko abana b’abahungu icyenda baturikanywe na grenade yatewe aho bakiniraga ruhago mu gace ka Gwange.

Ati “Ku ikubitiro bane bitabye Imana ariko abandi batanu bahitanywe n’ibikomere batewe n’iryo turika.’’

Ku wa 24 Gashyantare 2021, Guverineri wa Leta ya Borno, Babagana Umara Zulum, yasuye abakomeretse mu Mujyi wa Maiduguri, avuga ko igishoboka ari uko hashyirwaho ikoranabuhanga rizajya ritahura uwinjiye muri ako gace.

Ati “Igisubizo kimwe gishoboka ni uko twashyiraho ikoranabuhanga hanyuma tugatahura abantu binjiye mu Mujyi baje kugirira nabi abaturage.”

Boko Haram si wo mutwe w’iterabwoba gusa ukorera muri kariya Karere kuko Islamic state yo mu Burengerazuba bwa Afurika, nayo mu mwaka wa 2016, yakunze kwibasira aka karere, igaba ibitero ku ngabo ndetse abarwanyi bayo bakica, bakanashimuta abaturage.

Kuva mu 2009, iyi mitwe yishe abagera ku 36000 mu gihe miliyoni ebyiri bavuye mu byabo.

Boko Haram yagabye igitero, yica abana 16 barimo abakinaga umupira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .