Nigeria: Abaturage bigaragambije bamagana ikurwaho rya moto zitwara abagenzi i Lagos

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 9 Gashyantare 2020 saa 09:47
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’icyumweru kimwe Nigeria itangaje ko moto zitwara abagenzi ziciwe mu murwa mukuru Lagos, abaturage batangiye kwigaragambya kubera ingaruka byabagizeho.

Abaturage biganjemo urubyiruko, bafite ibyapa binini byanditseho ngo “Icyo dushaka ni uko Guverinoma ikuraho icyemezo cyo gukuraho moto zitwara abagenzi kugeza habonetse ubundi buryo” bagaragaye mu mujyi wa Lagos.

Abo baturage bavugaga ibyo bagendeye ku cyemezo giherutse gutangazwa n’abayobozi ba Lagos cyo gukuraho moto zitwara abagenzi babiri n’izitwara batatu mu mijyi ibamo abantu benshi n’ikorerwamo irimo ikorerwamo ubucuruzi cyane.

Ku wa Gatandatu abaturage muri uwo mujyi utuwe n’abarenga miliyoni 20 bagaragaje ko barakajwe n’icyo cyemezo cyo gukuraho ibyo binyabiziga abaturage bakunze kwitabaza birinda gutinzwa n’umuvundo w’imodoka.

Umwe mu batwara moto wagizweho ingaruka n’icyo cyemezo witwa, Innocent Udoka, yabwiye Al Jazeera ko yatakaje akazi.

Ati “Ubu nta kazi mfite, ubu nabuze epfo na ruguru. Narangije kaminuza, nta kazi mfite icyari kimbeshejeho gikuweho. None ni gute nzongera gutangira?”

Icyemezo cyo gukuraho izo moto cyatangiye gukurikizwa ku itariki 1 Gashyantare 2020. Hagamijwe kugabanya impanuka n’umuvundo mu mihanda irangwamo abantu benshi.

Impinduka nyuma y’icyumweru kimwe zagaragajwe n’imirongo miremire aho bategera imodoka, ubwiyongere bw’umuvundo w’imodoka aho bamwe bari kugenda n’amaguru birinda gukererwa akazi.

Aljazeera yanditse ko kuva mu myaka ishize Nigeria ifite ikibazo cy’ibikorwaremezo by’imihanda yagiye ishyiraho ingamba nyinshi ariko bikanga bikaba iby’ubusa. Abigaragambya banavuze ko bizagira ingaruka mu nzego zose zirimo n’ishoramari.

Indi nkuru wasoma: Nigeria igiye guca moto zitwara abagenzi mu mujyi wa Lagos

Abaturage mu murwa mukuru muri Lagos bigaragambije bamagana ikurwaho rya moto zitwara abagenzi babiri babiri na batatu
Izo moto zafashaga benshi kugera mu mirimo byihuse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .