Nigeria: Abaturage amagana bafashwe bugwate n’umutwe witwaje intwaro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Kanama 2020 saa 07:41
Yasuwe :
0 0

Abarwanyi bikekwa ko ari abo mu mutwe wa Islamic State bakorera muri Afurika y’Iburengerazuba (Iswap), bigaruriye umujyi wa Kukawa uherereye mu mu Majyaruguru y’Iburasirazuba bwa Nigeria, ufatwa bugwate abasivile benshi.

Umwe mu bayobozi b’umutwe wo muri Nigeria, Babakura Kolo, yabwiye RFI ko abarwanyi ba Iswap bigaruriye umujyi wa Kukawa mu gace k’Inyanja ya Tchad, ndetse ko abaturage amagana bashimuswe.

Amakuru yatanzwe n’inzego z’umutekano za Nigeria avuga ko indege za gisirikare zoherejwe muri Maiduguri, umurwa mukuru wa leta ya Borno, kugira ngo zifashe mu guhangane n’icyo kibazo.

Iki gitero kibayeho nyuma y’imyaka igera kuri 11 umutwe wa Boko Haram ugaba ibitero bitandukanye, leta ya Nigeria ikaba itarabasha kuwuhashya.

Ikindi gitero giheruka kwigambwa na Iswap cyabaye ku wa Kabiri i Magumeri, ariko gisubizwa inyuma n’ingabo za Nigeria.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .