Byabaye kuri iki Cyumweru mu Mujyi wa Owo muri Leta ya Ondo. Guverineri w’iyi Ntara, Arakunrin Akeredolu, yavuze ko ku gicamunsi abantu bataramenyekana binjiye muri kiliziya, batangira kumisha amasasu mu bakirisitu.
Yakomeje avuga ko yashenguwe n’ibyabaye. Ati "Nshenguwe bikomeye n’ubwicanyi bwakorewe abantu bo muri Owo b’inzirakarengane basengerage muri St. Francis Catholic Church uyu munsi."
Kugeza ubu ntiharamenyekana umubare w’abantu bose baguye muri iki gitero, gusa amakuru dukesha Vangard avuga ko barenga 26. Uretse abapfuye, hari n’abashimuswe barimo na padiri wari uyoboye igitambo cya Misa.
Ikibazo cy’ubugizi bwa nabi bwibasira insengero n’abakozi b’Imana muri Nigeria kimaze gufata indi ntera.
Mu cyumweru gishize Umuyobozi w’Urusengero rw’Aba-Methodist mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Nigeria yarashimuswe, aza kurekurwa hatanzwe $240,000.
Ibi byaje bikurikira ikibazo cy’abandi ba padiri babiri bashimuswe mu gace ka Katsina, kugeza n’uyu munsi bo ntibararekurwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!